RFL
Kigali

Ntabwo azongera gukandagira i Burayi no muri Amerika! Naira Marley yahawe induru

Yanditswe na: Niyigena Geovanie
Taliki:21/09/2023 18:35
1


Umuraperi Naira Marley yamaze kugirwa igicibwa mu muryango avukamo ndetse mu mahanga hose bamaze kumuca ku buryo ahari gucurangwa indirimbo za Naira Marley ari hacye cyane.



Nyuma y'uko umuraperi Mohbad yitabye Imana, byatangiye gucyekwa ko Naira Marley ariwe wamwivuganye n'ubwo bahoze bakorera mu nzu imwe itunganya imiziki ariko bakaza kugira ubwumvikane bucye.

Abantu batangiye gusaba ko Naira Marley nawe yakwicwa abandi bamusabira ko yafungwa akaryozwa ibyaha yakoze ariko Polisi ibanza gukora iperereza ryaje no gutuma umubiri wa Mohbad utabururwa aho wari ushyinguye kugira ngo hakorwe iperereza ryimbitse.

Nyamara mu gihe iperereza ritari ryagaragaza icyo ryabonye, umuraperi Naira Marley we yamaze guhamwa n'icyaha imbere y'umuryango we, amahanga yose ndetse n'abafana be muri rusange.

Nyuma y'uko benshi bamushinja ko nta keza ke, imibare mu muziki we yatangiye kumanuka, inshuti n'abavandimwe bamaze kumuvaho n'ubwo hatabura umunambaho mu bihe bikomeye aho umuvandimwe we yavuze ko ukuntu abantu barimo bashinja Naira Marley ariko bazakoresha imbaraga nyinshi bamusaba imbabazi.

Kugeza magingo aya nyuma y'uko indirimbo ze zihagaritswe mu gihugu cya Nigeria, mu mahanga menshi indirimbo ze zamaze guhagarikwa ndetse ahagarikwa kuzongera gukorera ibitaramo i burayi ndetse no muri Amerika.

Dore uburyo Naira Marley amaze kuba igicibwa muri Nigeria;

1. Indirimbo za Naira Marley zamaze guhagarikwa gucurangwa kuri Radio nyinshi mu gihugu cya Nigeria ndetse na Television.

2. Abarenga 500,000 bamaze guhagarika kumukurikirana ku rubuga rwa Instagram mu gihe cy'icyumweru kimwe gusa Mohbad yitabye Imana.

3. Ibyamamare byose muri Nigeria birimo bisabira Naira Marley ko yaryozwe ibyo yakoze bifashishije imvugo ngo "ubutabera kuri Mohbad"

4. Uwari umukunzi wa Naira Marley yamaze kumwihakana ndetse avuga ko kuba yarishushanyije Naira Marley ku bibero bye aricyo kintu cya mbere yicuza mu buzima bwe.

5. Bamwe mu baturage mu gihugu cya Nigeria barifuza ko Naira Marley bamushyira ku ruhande ntihazagire aho ahurira n'umuryango wa Mohbad kuko ashobora kuwugirira nabi.

6. Naira Marley yamaze guhagarikwa n'abategura ibitaramo mu Bwongereza ndetse no muri Amerika ubu ntabwo yakorera igitaramo muri Amerika ndetse n'iburayi hose.

Umubyeyi wa Mohbad nyuma y'uko umuhungu we yongeye gutabururwa, nawe yavuganye amarira menshi ko adashaka kuzongera kubona Naira Marley ko bamujyana kure y'abandi bose.

Kugeza magingo ya, ntabwo iperereza ryari ryagaragaza icyarivuyemo dore ko bamaze gutaburura umubiri wa Mohbad kugira ngo hamenyekane neza icyamuhitanye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • INOSEN T1 year ago
    naira meri ararengana





Inyarwanda BACKGROUND