Kigali

Wizkid yatanze impano y'imodoka ihenze kuri Manager we

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:8/01/2025 14:43
0


Umuhanzi wo muri Nigeria, Wizkid yatunguye Manager we, Femmy amuha impano y'imodoka yo mu bwoko nwa Mercedes Benz nshya nk'uko amafoto n'amashusho yakomeje gucaracara ku rubuga rwa Instagram abigaragaza.



Femmy umaze igihe kinini akorana na Wizkid, yari yishimye cyane ubwo yasangizaga abafana be amashusho  agaragaza uburyo yahawe iyi modoka. Mu mashusho yashyizwe ku mbuga zitandukanye, Femmy agaragaza uburyo yahawe imodoka nshya, ibintu byakurikiwe n'ibyishimo byinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gukomeza kugaragaza ibyishimo, Femmy yashyize ku mbuga nkoranyambaga amashusho avuga amagambo y'ishimwe kuri Wizkid. Yavuze ko amushimira cyane  n'ibyishimo byinshi byari byamurenze.

Amashusho yashyizwe kuri Snapchat ya Femmy, yavuyemo ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga aho  bamwe bishimiye umuhate  n'imbaraga za Wizkid mu kugaragaza ubumuntu n'ubugiraneza, bakavuga ko ari urugero rwiza mu muryango cyane cyane ku muntu ugufasha mu buzima bwa buri munsi.

Wizkid yakoze igikorwa cyashimwe n'abantu benshi cyane






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND