Kigali

The Ben yasuwe n'umwana yarijije muri BK Arena

Yanditswe na: Cyiza Kelly
Taliki:8/01/2025 16:57
0


Ku ya 1 Mutarama 2025 ubwo The Ben yinjizaga abakunze be mu mwaka mushya mu gitaramo yakoreye muri BK Arena, hari umwana wagaragaye yasazwe n'amarangamutima bamwe ku mbuga basaba uyu muhanzi kuba yahura nawe.Ibi bikaba byararangiye yamuntumiye iwe mu rugo aho bagiranye ibihe byiza.



Amakuru InyaRwanda ifite avuga ko ababa hafi y'uyu muhanzi begerewe n'umwe mu bari bazanye n'uyumwana muri ikigi taramo akabasaba kuzagira icyo babikoraho umwana agahura na TheBen yihebeye.


Mu ijoro  ryakeye,  b'uyu mwana ndetse n'ababyeyi be bagiranye ibihe byiza  na The Ben, barasangira nyuma uyu muhanzi yibutseko umwana ari umutware amugenera ibikoresho by'ishuri azifashisha ubwo azaba asubiye ku masomo cyane ko turi mu itangira ry'amashuri.

Uyu mwana ukomoka mu Karere ka Rubavu aho ababyeyi be baturuka, yari yageze i Kigali mbere y'umunsi nyirizina w'igitaramo kugira ngo azabashe kwitabira mu bambere abone n'umwanya wegereye urubyiniro neza aho yitegeye The Ben .

Bwakeye ku ya 2 Mutarama asubira mu rugo aho avuka nyuma y'aho The Ben n'umuryango w'uyu mwana bemeranijwe gusura uyu muhanzi.

Yasazwe n'amarangamutima  ubwo yari mu gitaramo cya The Ben 

Bahuye  amarangamutima yongera kumutamaza







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND