RFL
Kigali

Ba Nyampinga b'u Rwanda batitabiriye ubukwe bwa mugenzi wabo ‘Miss Elsa’ bari mu biki?

Yanditswe na: Steven Rurangirwa
Taliki:4/09/2023 14:27
0


Taliki ya 1 Nzeri 2023 yasize Ishimwe Kagame Dieudonne utazirwa Prince Kid na Miss Elsa Iradukunda bahamirije inshuti n'imiryango ko batangiye urugendo rw'ubuzima nk'umuryango umwe.



Ni ibirori byabereye mu Intare Conference Arena ariko bikaba byari byabanjirijwe n'umuhango wo gusaba no gukwa wari wabereye mu busitani bwa Jalia i Kabuga.

Ntabwo turi bugaruke kuri ibi birori byombi kuko byatambutse mu nkuru zacu zabanje, ahubwo reka twitse ku babyitabiriye tunatinde ku bandi batarabibonetsemo.

Umuhango w'ubukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa witabiriwe n’abagize imiryango ku mpamde zombi.

Witabirwa n’inshuti ariko wararanganya amaso mu cyumba cyaberagamo ibirori ukabonamo abamazina akomeye kandi azwi mu myidagaduro hano mu Rwanda twavuga nka Riderman [Prince Kid yamubereye Parrain mu bukwe bwe na Agasaro Nadia], Kate Bashabe, David Bayingana, Muyoboke Alex, n'abandi.

Iyo wakomezaga kuraranganya amaso wahitaga ubona imeza iri mu gice cy'iburyo ahagana inyuma yicayeho abakobwa babiri babitse amakamba y'ubwiza iwabo ari bo Iradukunda Liliane wabaye Miss Rwanda 2018 na Miss Meghan Nimwiza wabaye Miss Rwanda 2019.

Mbere y'uko irushanwa rya Miss Rwanda rihagarikwa, hari hamaze gutorwa ba Nyampinga 11 muri bo hari abari mu buzima busanzwe hanze y'igihugu twavuga nka Miss Aurore Kayibanda, Miss Grace Bahati, Akiwacu Colombe na Miss Kundwa Doriane..

Icyakora hari n'abandi bari mu buzima busanzwe i Kigali nka Miss Mutesi Jolly, Miss Naomi Nishimwe, Miss Nshuti Muheto Divine na Miss Grace Ingabire.

None ni iki cyatumye bamwe mu bari mu gihugu batitabira uyu muhango w'ubukwe?

Ubukwe bujyanye n'umuco nyarwanda butegurwa mu ngeri nyinshi zitandukanye, icyakora bugahuriza ku gutumirwa.

Habaho n'ubwo haba iyengayobora aha niho mu kinyarwanda bagira bati "Nta bukwe butagira abavumbyi".

Kuvumba ni igihe wumvise ahabereye ibirori ukagira uti ariko n’ubwo ntawantumiye reka mpace ndebe uko bimeze. Uhereye kuri ibyo wakweza ko kuvumba atari amahano ahubwo ari umuco.

Biragoye kumenya niba ba Nyampinga twavuze haruguru baratumiwe ntibitabire ariko ikigoye cyane ni ukumva ko niba bataratumiwe bari kuvumba, byo bisa nk’ibidashoboka.

Reka turebe ibyo bari bahugiyemo umunsi nyirizina w'ubukwe n'icyo imbuga nkoranyambaga zabo zivuga.


1. Miss Nshuti Muheto Divine

Ni Nyampinga w'u Rwanda 2022, 2023 n’indi myaka ishobora gukurikiraho nihaba ntagihindutse, ngo Leta ikomorere amarushanwa y’ubwiza.

Icyangira umuntu gitera agahinda koko. Iyo biza kuba ibikunda Miss Nshuti Muheto Divine yakagombye kuba ari mu myiteguro yo kwerekeza i Kashmir mu gihugu cy'u Buhinde guhagarira u Rwanda mu irushanwa ry'ubwiza rya Miss World, icyakora ntibizashoboka.

Ugendeye ku bigaragara ku mbunga nkoranyambaga z'uyu mukobwa ndetse n’indi miyoboro itandukanye y'amakuru y'imyidagaduro, ubwo habaga umuhango w'ubukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa Iradukunda, byahuriranye no kumurika ikinyamakuru cyizibanda ku makuru y’imideli ‘Sens Magazine’ uyu mukobwa agaragaraho.

Uyu muhango wabereye kuri Onomo Hotel mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 31 Kanama 2023 n’ubwo uyu mukobwa atabashije kuwubonekamo.

Ifoto yuyu mukobwa yambaye ikamba rya Miss Rwanda igaragara ku gifuniko cy’imbere cy’iyi magazine, hanyuma urupapuro rwayo rw’inyuma rugaragaraho indi foto ye yambaye ikanzu y'umweru.

Ugendeye ku mbunga nkoranyambaga za Miss Muheto Divine, wahamya cyangwa se ugacyeka ko ntacyo yigeze amenya ku bukwe bwa Miss Elsa Iradukunda na Prince Kid. Nta butumwa bw'ihirwe n’ishimwe yigeze anyuzaho.

  

2. Miss Naomi Ishimwe

Ni Nyampinga w'u Rwanda wa 2020. Kuva yatorwa kugeza abonye umusimbura umubano we n’ikigo cya Rwanda Inspiration Backup cyari gishinzwe ibijyanye na Miss Rwanda ntiwigeze uba mwiza namba akenshi bikaba byari bishingiye ku mirongo y'imikoranire uyu mukobwa atemeraga.

Akaba ari nayo mpamvu Ku wa 17 Werurwe 2020 yanditse itangazo rigufi rimenyesha abantu ko ari we ubwe uzireberera akigenzurira umushinga we yari yamuritse mu irushanwa.

Ugendeye ku mbunga nkoranyambaga z'uyu mukobwa, ku wa Gatanu ubwo abandi bari mu bukwe bwa Miss Elsa Iradukunda na Prince Kid, we yari mu nyubako y’imyidagaduro ya BK Arena akurikirana umukino wa Basketball wahuzaga APR na REG.


3. Miss Ingabire Grace

Ni Nyampinga w'u Rwanda wa 2021. Biragoye kumenya amakuru y’uyu mukobwa kuko ntakunda kugaragara mu ruhame. Ni imbuga nkoranyambaga bigaragara ko atari ibintu bye.

Nk’ubu ifoto ye ya nyuma ku rubuga rwa Instagram ni iyo ku wa 08 Werurwe 2023, igaragara ari kumwe na Miss Lilian Iradukunda, Miss Elsa Iradukunda na Prince Kid.

Icyo gihe yagira ati “Urukundo, guseka no guhora mwishimye ni byo mbifurije". Abantu 9, 6 57 bagaragaje ko bakunze iyo foto (ibyitwa gukanda like) hanyuma 87 bayitangaho ibitekerezo.

Mu batanze ibitekerezo harimo uwitwa Mugwaneza Dativa wanditse ati "Ntureba Miss ahubwo!!! Iyo aba ari wowe bahoraga batora naho abandi apuu.”

Biragoye kumenya aho Miss Grace yari aherereye igihe ubukwe bwa Miss Elsa na Prince Kid bwagaga cyane ko ubuzima bwite bw'uyu Nyampinga buhora ari ibanga.

Hari amakuru avuga ko yabashije kugera mu muhango wo gusaba no gukwa, ariko ntiyabonetse mu muhango wo gusezerana imbere y’Imana wabereye mu Intare Conference Arena ukayoborwa na Rev Pastor Alain Numa.

  

4. Miss Mutesi Jolly

Ni Nyampinga w'u Rwanda wa 2016, akamenya gutanga ibitekerezo by'ubwenge bamwe mu rungano rwe n’abato kuri we bakamufatiraho urugero.

Birasa nk’aho bitari byitezwe cyane ko Miss Jolly aboneka muri ubu bukwe, iyo unararanganyije amaso ku mbuga nkoranyambaga z'uyu mukobwa nta butumwa bw'umwihariko yageneye uyu muryango mushya.

Mu muhango wo gusaba no gukwa, hari shene ya Youtube yasohoye ikiganiro yahaye ‘title’ ivuga ko ‘Miss Jolly atunguranye mu bukwe bwa Prince Kid na Miss Elsa’. Yashakaga ‘views’ kuko uyu mukobwa atigeze akandagira muri ubu bukwe.

Saa tatu z'umugoroba wa tariki ya 1 Nzeri 2023, Miss Jolly yanditse amagambo ari mu rurimi rw'icyongereza kuri konti ye ya Instagram ugenekereje agira ati “Hari igihe kuba umugore w'umunyembaraga bisaba gukurikirana inzira imwe idafite andi mahitamo.”

Abandi ba nyampinga bagize icyo bavuga ku bukwe bwa Miss Iradukunda Elsa na Prince Kid barimo Mutesi Kayibanda aho abinyujije kuri Instagram yafurije aba bombi kuzagira urugo ruhire.

Undi ni Miss Kundwa Doriane, Nyampinga w'u Rwanda wa 2015 akaba na Miss Popularity w’icyo gihe.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse amagambo ari mu rurimi rw'igifaransa agira ati "Mwishyuke mwembi babiri. Imana ihe umugisha usendereye urugo rwanyu".

Bahati Grace, Nyampinga wa 2009 we yagize ati “Mwishyuke Ishimwe na Iradukunda. Urukundo ni ikintu cyiza urwanyu rwo rurihariye. Imigisha itagabanyije kuri kuri wowe Igikomangoma n'Igikomangomakazi cyawe.” 


Ku wa 31 Kanama 2023, Prince Kid yasabye anakwa umukunzi we Miss Iradukunda Elsa 


Ku wa 1 Nzeri 2023, Prince Kid na Miss Iradukunda Elsa basezeranye imbere y'Imana







KANDA HANO UREBE UKO UBUKWE BWA PRINCE KID NA MISS ELSA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND