RFL
Kigali

Ni ukwagura amarembo y’inganzo- Massamba utegerejwe muri Uganda mu gitaramo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/04/2024 20:25
0


Umuhanzi mu njyana gakondo waboneye benshi izuba, Massamba Intore ari mu myiteguro yo kujya gukorera igitaramo cy’umugoroba w’umuziki gakondo ‘A Cultural Night’ muri Uganda, igihugu yabayemo mu bihe bitandukanye, kandi ahatanGira ibyishimo.



Massamba Intore arizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki. Inganzo ye yatumye ataramira imbere y’abakomeye, kandi ahesha ikuzo umuziki w’u Rwanda.

Ategerejwe muri Uganda, ku wa 18 Gicurasi 2024 mu gitaramo kizabera muri Kampala Serena Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Cyateguwe na sosiyete ya Hudson Willis, isanzwe itegura ibitaramo bikomeye muri kiriya gihugu.

Uyu munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Kanjongera’ yaherukaga muri kiriya gihugu, ubwo yaririmbaga mu birori by’isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko y’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba.

Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru byatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2022 ahazwi nka Lugogo Cricket Oval i Kampala. Nyuma yo kuririmba, Massamba yahaye Muhoozi impano y’umupira wanditseho ijambo ‘Inkotanyi’.

Icyo gihe yashimye Muhoozi agira ati “Ati “Mwakoze cyane Afande General MK kuntumira mu isabukuru yanyu Lugogo ndetse mukaba mwongeye kuntumira n’ejo muri Perezidansi. Nzaza kandi nzatarama ubucuti n’umubano byose biganisha ku mahoro arambye kuko icyo dupfana kiruta icyo dupfa! Isabukuru nziza Nkotanyi cyane.”

Nyuma y’imyaka ibiri, uyu muhanzi agiye kongera kuhataramira. Massamba yabwiye InyaRwanda, ko iki gitaramo kigamije kongera guha ibyishimo Abanya-Uganda, nyuma y’igihe atabataramira. Ati “Igitaramo kigamije ibyishimo no kwongera gutaramana n’abakunzi banjye bo muri Uganda.”

Uyu muhanzi asobanura iki nk’urugendo rugiye kumufasha kongera kwagura amarembo y’inganzo ye. Ati “Niteguye neza, kuko ngiye kwagura amarembo y’inganzo gakondo; inganzo ikundwa na benshi. Ni ibyishimo bitagira ingano (kuri njye).”

Ku mpamvu zamamaza iki gitaramo, bagragaza ko kwinjira mu myanya ya VVIP ari ukwishyura 300,000 UGX, mu myanya ya VIP ni ukwishyura 100,000 UGX n’aho mu myanya isanzwe (Regular) ni ukwishyura 50,000 UGX.

Ubwo yari mu gitaramo cya Ally Soudy cyabereye muri Camp Kigali, ku wa 5 Kanama 2023, Massamba yavuze ko imyaka 40 ishize ari mu muziki, ari urugendo rurerure, kandi yarushyigikiwemo no kuba iwabo mu rugo bari abanyamuziki. We avuga ko ari umurage.

Yavuze ko yaririmbye muri Korali mu gihe cy’imyaka mike, nyuma ayivamo kubera ko yumvaga bitaryoshye cyane nka gakondo.

Massamba avuga ko ubwo yari hagati y’imyaka 20 na 21 y’amavuko, yabonye ko akwiye gukoresha inganzo ye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.

Ati “Naravuze nti ntabwo iyi nganzo ibereye mu buhunzi. Ntabwo ibereye aho ndi, ibereye aho abandi bari kugirango nzabone iki gihugu kibereye Abanyarwanda.”

Massamba agiye kongera gutaramira muri Uganda nyuma y’imyaka ibiri

Massamba yatangaje ko agiye gukomeza urugendo rwo kwagura inganzo ye


Massamba agiye gukora iki gitaramo mu gihe yizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki

KANDA HANOUREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA MASSAMBA INTORE

">






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND