Umuhanzi mu njyana gakondo waboneye benshi izuba, Massamba Intore ari mu myiteguro yo kujya gukorera igitaramo cy’umugoroba w’umuziki gakondo ‘A Cultural Night’ muri Uganda, igihugu yabayemo mu bihe bitandukanye, kandi ahatanGira ibyishimo.
Massamba
Intore arizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki. Inganzo ye yatumye ataramira
imbere y’abakomeye, kandi ahesha ikuzo umuziki w’u Rwanda.
Ategerejwe
muri Uganda, ku wa 18 Gicurasi 2024 mu gitaramo kizabera muri Kampala Serena
Hotel guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Cyateguwe na sosiyete ya Hudson
Willis, isanzwe itegura ibitaramo bikomeye muri kiriya gihugu.
Uyu
munyamuziki wamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Kanjongera’ yaherukaga muri kiriya
gihugu, ubwo yaririmbaga mu birori by’isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko y’Umugaba
Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba.
Ibirori byo
kwizihiza iyi sabukuru byatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 23 Mata 2022 ahazwi
nka Lugogo Cricket Oval i Kampala. Nyuma yo kuririmba, Massamba yahaye Muhoozi
impano y’umupira wanditseho ijambo ‘Inkotanyi’.
Icyo gihe
yashimye Muhoozi agira ati “Ati “Mwakoze cyane Afande General MK kuntumira mu
isabukuru yanyu Lugogo ndetse mukaba mwongeye kuntumira n’ejo muri Perezidansi.
Nzaza kandi nzatarama ubucuti n’umubano byose biganisha ku mahoro arambye kuko
icyo dupfana kiruta icyo dupfa! Isabukuru nziza Nkotanyi cyane.”
Nyuma y’imyaka
ibiri, uyu muhanzi agiye kongera kuhataramira. Massamba yabwiye InyaRwanda, ko
iki gitaramo kigamije kongera guha ibyishimo Abanya-Uganda, nyuma y’igihe
atabataramira. Ati “Igitaramo kigamije ibyishimo no kwongera gutaramana
n’abakunzi banjye bo muri Uganda.”
Uyu muhanzi
asobanura iki nk’urugendo rugiye kumufasha kongera kwagura amarembo y’inganzo
ye. Ati “Niteguye neza, kuko ngiye kwagura amarembo y’inganzo gakondo; inganzo
ikundwa na benshi. Ni ibyishimo bitagira ingano (kuri njye).”
Ku mpamvu
zamamaza iki gitaramo, bagragaza ko kwinjira mu myanya ya VVIP ari ukwishyura
300,000 UGX, mu myanya ya VIP ni ukwishyura 100,000 UGX n’aho mu myanya isanzwe
(Regular) ni ukwishyura 50,000 UGX.
Ubwo yari
mu gitaramo cya Ally Soudy cyabereye muri Camp Kigali, ku wa 5 Kanama 2023,
Massamba yavuze ko imyaka 40 ishize ari mu muziki, ari urugendo rurerure, kandi
yarushyigikiwemo no kuba iwabo mu rugo bari abanyamuziki. We avuga ko ari
umurage.
Yavuze ko
yaririmbye muri Korali mu gihe cy’imyaka mike, nyuma ayivamo kubera ko yumvaga
bitaryoshye cyane nka gakondo.
Massamba
avuga ko ubwo yari hagati y’imyaka 20 na 21 y’amavuko, yabonye ko akwiye
gukoresha inganzo ye mu rugamba rwo kubohora u Rwanda.
Ati
“Naravuze nti ntabwo iyi nganzo ibereye mu buhunzi. Ntabwo ibereye aho ndi,
ibereye aho abandi bari kugirango nzabone iki gihugu kibereye Abanyarwanda.”
Massamba
agiye kongera gutaramira muri Uganda nyuma y’imyaka ibiri
Massamba
yatangaje ko agiye gukomeza urugendo rwo kwagura inganzo ye
Massamba
agiye gukora iki gitaramo mu gihe yizihiza imyaka 40 ishize ari mu muziki
TANGA IGITECYEREZO