RFL
Kigali

Gatsibo: Abana batatu bari baraburiwe irengero babonetse muri Kayonza ku munsi wa Gatatu bashakishwa

Yanditswe na: Ngabonziza Justin
Taliki:27/04/2024 23:43
0


Abana bari baburiwe irengero babonetse ku munsi wa Gatatu bashakishwa. Amakuru avuga ko uwari yabatwaye nawe ari umwana ndetse hakomeje iperereza kugira ngo hamenyekane icyamuteye kubatwara.



Abo bana bari baburiwe irengero tariki ya 25 Mata 2024, bakaba babonetse kuwa Gatandatu tariki ya 27 Mata 2024 ku munsi wa Gatatu baburiwe irengero. 

Ubwo abo bana baburirwa irengero ni inkuru yari yakuye imitima benshi kumva abana batatu bari mu kigero kimwe kandi b’abakobwa ndetse babiri bo babuze bavuye kwiga amashuri y'inshuke ndetse uwa gatatu yari yaburiye irengero akuwe mu rugo nk'uko Meya Gasana Richard yabitangarije Radio Ishingiro kuwa Gatanu.

Amakuru aravuga ko aba bana basanzwe mu karere ka Kayonza mu murenge wa Murundi, mu kagali ka Karambi, mu mudugudu wa Gafunzo, bakaba bari bakuwe mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Rwimbogo akagali ka nyagatete mu mudugudu wa Gashenyi.

Aya makuru akomeza avuga ko abo bana bari batwawe n’undi mwana w’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka hagati ya 12 na 13. Kugeza ubu ntiharamenyekana icyabimuteye, cyakora iperereza ryo rirakomeje.

Ibintu nk’ibi iyo bibaye, bikangura abo bireba kuko bigaragaza icyuho kiri mu gucunga umutekano w’abana yaba igihe bajya cyangwa se bava ku ishuli, n’igihe bari mu rugo.

Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard, yatangarije Kigali Today ko kubona aba bana ari inkuru ishimishije kandi iruhuye imitima ya benshi yaba ababyeyi b’aba bana, abaturanyi babo ndetse n’ubuyobozi muri rusange.

Meya Gasana yanasabye ababyeyi kugira ibyo bitwararika agira ati “Ababyeyi bakwiye kwita cyane ku bana babo by’umwihariko nk’abakiri bato, mu gihe cyo kujya cyangwa kuva ku ishuli bakabajyana kandi bakajya no kubacyura. 

Turateganya kandi no kugirana inama n’abarezi b’aba bana aho biga mu marerero ibi bakabyitaho, ku buryo umwana ava ku ishuli ari uko haje umubyeyi we kumutwara cyangwa se undi muntu ababyeyi batumye kandi byamenyeshejwe abarezi b’abana”.

Uretse ibi kandi hari n’ubundi butumwa bwagenewe ababyeyi nk’uko Mayor Richard akomeza abivuga.

“Ababyeyi bagomba kuzirikana ko gutangira amakuru ku gihe ari ingenzi. Turabasaba kujya batanga amakuru bihuse mu gihe babonye ikintu kidasanzwe aho batuye, Nk’iyi nkuru y’aba bana twayimenyeshejwe dutinze kandi ababyeyi bo babimenye kare. 

Buri wese abe ijisho rya mugenzi we ndetse n’abana barusheho kwitabwaho kandi n’ikibaye cyose bihutire gutanga amakuru kuko bifasha mu gukurikirana ikibazo no kugikemura”.

Biravugwa ko nyuma yo kugeza aba bana mu miryango yabo, bajyanywe kwa muganga kugira ngo basuzumwe bihagije, ngo harebwe uko ubuzima bwabo bumeze nyuma y’iminsi hafi 2 baburiwe irengero.

Amakuru InyaRwanda yamenye nuko mu karere ka Kayonza muri uyu mwaka ari ubwa Kabiri habonetse umuntu watwaye umwana mu buryo nkuko kuko mu karere ka Rwamagana muri Gashyantare 2024 mu kagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, Umubyeyi witwa Kalisa yabuze umwana nyuma y'icyumweru aboneka mu karere ka Kayonza mu Murenge wa Kabarondo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND