RFL
Kigali

Rayon Sports ku bufatanye na SKOL bahembye abakinnyi bitwaye neza mu kwezi kwashize

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:27/04/2024 21:25
1


Rayon Sports ku bufatanye n'uruganda rwenga ibinyobwa bisembuye n'ibidasembuye rwa SKOL bahembye abakinnyi bitwaye neza mu kwezi kwashize kwa 3 mu ikipe y'abagabo n'abagore.



Kuri uyu wa Gatandatu nibwo ikipe ya Rayon Sports yagiye gusura Muhazi United mu mikino yo ku munsi wa 28 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda inayitsinda ibitego 2-0 bya Tuyisenge Arsene.

Nyuma y'uyu mukino hahise haba igikorwa cyo guhemba abakinnyi bitwaye neza kurusha abandi mu kwezi kwashize kwa Gatatu kikaba cyabereye ahitwa Progress Bar mu karere ka Ngoma. 

Mu ikipe y'abagabo uwacyegukanye ni Ngendagimana Eric ahigitse Nsabimana Aimable na Kanamugire Roger bari bahanganye.

Mu ikipe ya Rayon Sports WFC ho kegukanwe na Joselyne Mukantaganira akaba yarahanganye na Alodie Kayitesi ndetse na Sifa Uwanyirigira.

Ibi bihembo bitangwa ku bufanye na SKOL bimaze kumenyerwa mu ikipe ya Rayon Sports bikaba mu kwezi kwari kwabanje kwa Gashyantare byari byegukanwe na Khadime Ndiaye na Uwimbabazi Immaculle mu ikipe y'abagore.


Joselyne Mukantaganira niwe wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa Gatatu mu ikipe ya Rayon Sports 


Ngendagimana Eric niwe wegukanye igihembo cy'umukinnyi mwiza w'ukwezi kwa 3 mu ikipe ya Rayon Sports y'Abagabo 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Ndungutse eric1 week ago
    Nibyiza ngendahimana yarakoze cyane





Inyarwanda BACKGROUND