Mu gihe cy’iminsi ibiri muri Dar Es Salaam ho muri Tanzania habereye iserukiramuco ry'akataraboneka ryari ritegerejwe na benshi, ryaririmbyemo ibyamamare bikomeye.
Serengeti Bite Vibes iserukiramuco
ry’iminsi ibiri ryasojwe benshi bacyifuza ko ryakomeza bitewe n’uburyohe
ryatanze.
Ku wa 26 Mata 2024 nk'uko byari byitezwe
na benshi iri serukiramuco ryatangijwe ku mugaragaro.
Abahanzi barimo Abigail, Darassa,
Bill Nass na Cassper Nyovest batanga ibyishimo bikomeye.
Mbere yaho kandi uru ruganda rukaba
rwari rwabanje guhuza aba bahanzi n’abakunzi babo mu muhango witabiwe na Ommy
Dimpoz.
Hari kandi Sallam SK Mendez,
Rayvanny, Diamond Platnumz n’ibindi byamamare binyuranye.
Ku wa 27 Mata 2024 Chinoo Kid, G
Nako, Rosa Ree, Urban Queens, Whozu, DJ Joozey na Diamond Platnumz bakaba
bahaye ibyishimo bisendereye ibihumbi byitabiye.Abanyamahanga nabo bari mu bitabiye iri serukiramuco muri Dar Es SalaamIbyishimo ni byose ku bihumbi by'abakunzi b'umuziki wa Tanzania bitabiye umunsi w'iri serukiramucoRayvanny wari witezwe ku munsi wa mbere w'iserukiramuco yatunguranye ku munsi wa kabiriDiamond Platnumz yafatanije na Lava Lava gutanga ibyishimo mu ndirimbo zitandukanyeD Voice uri kuzamuka neza muri Wasafi yatanze ibyishimo, anafatanya na Diamond ku rubyiniroRosa Ree yataramiye abitabiye mu ndirimbo ze zitandukanye mu buryo bwatanze ibyishimoIri serukiramuco ryagizwemo uruhare n'abahanzi, abacuranzi n'abashyushyarugamba babigize umwuga Ommy Dimpoz, Rayvanny na Diamond Platnumz bitabiye umusangiro rusange wabanzirije iri serukiramucoBill Nass uri mu baraperi bihagazeho mu Karere yasusurukije abakunzi b'umuzikiCassper Nyovest yongeye gushimangira ubukaka n'ubuhangange afite mu muzikiAbigail Chams ufatwa nk'igikomangomakazi cya Bongo Flava yongeye kubishimangiraAbahanzi, abacuranzi n'abafana bagaragaje guhuza bidasanzwe muri iserukiramuco ry'akataraboneka Whozu na Lil Ommy mu bataramye mu munsi wa nyuma wa Serengeti Bite Vibes Fest
TANGA IGITECYEREZO