RFL
Kigali

Yago yari guhabwa ikibanza cyangwa inzu? Menya icyo amategeko ateganya-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:27/04/2024 22:12
0


Ubwo yari mu gitaramo cyo kumurika Album 'Suwejo', umuhanzi Marchal Ujeku yatangaje ko bashobora guha Yago ikibanza cyangwa se inzu mu rwego rwo kumushimira uburyo yahihibikaniye urugendo rwe rw'umuziki n'itangazamakuru, ariko byarangiye bamuhaye ikibanza, ntacyo amaso yaheze mu kirere.



Mu ijambo rye yagize ati "Ariko by'umwihariko Yago twese nk'urubyiruko turareba aho yavuye, uko yabigenje, uko yakoze atitaye ku mvune benshi batinya yarabigerageje arabikora. Ni umwanya wo kugira ngo tumube hafi nka Marshal Real Estate tumushimire, tumwereke ko ibyo arimo ari bizima kandi agomba gukomeza. Ni yo mpamvu twamugeneye impano, hagati y'ikibanza cyangwa inzu mu Mujyi wa Kigali."

Ni ingingo igarukwaho cyane muri iki gihe ahanini biturutse ku butumwa Yago yanditse ku mbuga nkoranyambaga yishyuza sosiyete ya Marchal. Mu butumwa bwe, yavuze ko yagerageje kubaza irengero ry'ikibanza yemerewe ariko yakomeje gutegereza araheba.

Ibitekerezo abantu benshi batanze kuri ubu butumwa, bagaragaje ko bitumvikana impamvu Yago yishyuza ikibanza, kandi nta masezerano yigeze agirana na Marchal amwegurira iki kibanza, uretse kuba yarabivugiye mu ruhame.


Kuko umugambi w'Imana si uwejo... Umugabo yarizihiwe agaba igihugu

Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, umunyamategeko Salim Steven Gatari yasobanuye birambuye itegeko rigenga impano, harimo ibisabwa kugira ngo umuntu atange impano, ibireba umuntu watanze impano ndetse n'ibikurikiraho nyuma y'uko hatanzwe impano.

Uyu munyamategeko yavuze ko gutanga impano atari igikorwa cy'agahato, kuko ari igikorwa umuntu akora yibwirije. Ati "Ni isezerano umuntu aguha kubera ko hari ikintu runaka. Ntabwo ari itegeko, si ibintu yakugombaga! Ntabwo ari serivisi mwaguraga, ni ikintu giturutse ku bushake bwe kugira ngo akiguhe."

Akomeza ati "Ku guha impano hari uburyo bikorwamo, ahubwo icyo ugomba' kwibaza, ese uburyo bikorwamo ni bwo buryo bikwiye gukorwamo."

Yavuze ko hari itegeko rigenga iby'impano, ariko rigahuriramo n'ibindi bijyanye n'iby'imitungo y'abashyingiranywe, abakiriho n'ibindi rinagaruka cyane ku bintu biteganyijwe cyane ku mpano.

Gatari Salim Steven yavuze ko itegeko riteganya ko umuntu runaka ashobora kuguha impano, ariko bikurikirwa no gutegura inyandiko mpamo yemeza ko iyo mpano yatanzwe.

Uyu munyamategeko yavuze ko iyo byakorewe inyandiko mpamo, biba bivuze ko hari amasezerano impande zombi zagiranye y'impano.

Akomeza ati "Bivuze ko uba ufite n'uburenganzira bwo kuzakoresha ya masezerano, ya nyandiko ukaba ushobora kujya gusaba/ kwishyura ya mpano wa muntu yaguhaye."

Yavuze ko itandukaniro riri hagati y'impano itangwa mu muryango. Nk'aho abana bashobora guha impano ababyeyi, cyangwa ababyeyi bagaha impano abana b'abo.

Izi mpano zishingiye ku miryango, rimwe na rimwe ntizishingira ku nyandiko, ahubwo zigombera abagabo bazemeza.

Ariko 'iyo bije ku mpano ihawe undi muntu wo ku ruhande, urumva itegeko ryashyizemo ko bigomba gukorerwa inyandiko mpamo y'impano ugiye gutanga.'

Ariko kandi hagira ibindi bintu birebwaho. Uyu munyamategeko yavuze ko nk'umugabo ufite urugo, adashobora gutanga impano y'inzu cyangwa se ngo atange amafaranga atarebye ku kigero cy'ibyo atunze n'umuryango we.

Bityo, mbere y'ibyo utanga impano aba agomba kubanza kugisha inama umugore we. Gatari Steven yavuze ko n'ubwo impano ari ubushake bw'umuntu 'ariko igira uburyo ikorwamo'.

Gatari yavuze ko inyandiko mpamo hagati y'uwatanze impano n'uwayihawe, ishobora kuba nyuma cyangwa se ikaba mbere. Yavuze ko kuba umuntu yatanze impano bikabera mu ruhame bidasobanuye ko habayeho kugirana amasezerano.

Yisunze urugero rw'uburyo Yago yibukije ikibanza yemerewe na Marchal, Gatari Steven yavuze ko imikorere y'ibigo itandukanye n'iy'abantu ku giti cyabo.

Atanga urugero rw'igihe umuyobozi ashobora kwemera gutanga impano, ariko ugasanga inama y'abanyamigabane itabyemeje.

Ati "Ahubwo njyewe wakambwiye ko habayeho nk'inama y'abanyamigabane yanzura ko igomba kumuha impano (Yago). Iyo mpano barayimuha, hanyuma nyuma barisubira hamaze kubaho inama y'ubutegetsi... Umuyobozi wa Kompanyi atandukanye na kompanyi."

Itegeko rivuga iki?

Ingingo ya 30 y’iri tegeko itanga igisobanuro cy’impano hagati y’abakiriho. Bavuga ko impano hagati y’abakiriho ari ‘amasezerano y’ubugiraneza atuma umuntu aha undi mu mutungo we ku buryo budasubirwaho kandi uhawe akabyemera.’

Ingingo ya 31 igira iti “Haseguriwe ibiteganywa ukundi n’amategeko rusange agenga amasezerano, impano zikozwe mu rwego rw’umuryango hagati y’abakiriho zigengwa n’iri tegeko.”

Ingingo ya 32 isobanura agaciro k’impano hagati y’abakiriho, igira iti “Impano hagati y’abakiriho igira agaciro ku munsi uyihawe ayemereyeho. Uhawe impano ashobora kuyemera mu nyandiko cyangwa mu mvugo.”

“Kwegurira umuntu uburenganzira ku mutungo wimukanwa cyangwa utimukanwa watanzwe bikorwa hakurikijwe amategeko abigenga.”

Ingingo ya 33 igaragaza guta agaciro kw’impano hagati y’abakiriho. Ivuga ko impano yose ita agaciro iyo: Ishyirwa mu bikorwa ryayo rishingira k’ugushaka gusa k’uwayitanze; itubahirije amategeko ndemyagihugu n’imigenzo myiza; itanzwe n’utari nyirayo;

Itegeka uyihawe kuriha imyenda y’uyitanze cyangwa ibindi agomba, bitariho cyangwa bitagaragajwe mu gihe cy’itangwa ryayo; utanga yisigiramo uburenganzira bwo gutanga cyangwa kugurisha kimwe cyangwa byinshi mu bintu atanze.

Ingingo ya 34 igaruka ku gutesha agaciro impano hagati y'abakiriho. Ivuga ko ikirego gitanga n'uwayitanze, uwayihawe cyangwa n'undi wese ubifiteho inyungu, ariko bigakorwa mu gihe kitarenze umwaka umwe uhereye igihe impamvu ituma impano isabirwa guteshwa agaciro yabereyeho.   

Ingingo ya 35 ivuga ku nkurikizi zo gutesha impano agaciro; isobanura ko impano iteshejwe agaciro, ifatwa nk'aho itigeze ibaho. Ati "Ibyari byaratanzweho impano n'ibyabyawe nayo byose bikiri mu maboko y'uwahawe birasubizwa […]”

 

Umunyamategeko Gatari Steven yavuze ko gutanga impano ari ubushake, kandi bikurikirwa n’isezerano ry’impapuro mpamo


Gatari yavuze ko iyo bigeze ku gutanga impano umuntu afite umuryango cyangwa se ayoboye ikigo bimusaba kubanza kureba ijanisha ry’umutungo ndetse n’uruhare abandi bafite kuri uwo mutungo


Yago witegura kugaruka mu itangazamakuru, aherutse gusaba Marchal Ujeku kumuha ikibanza yamwemereye 

KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUNYAMATEGEKO GATARI STEVEN

">

VIDEO: Dox Visual- InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND