Umuhanzi Migambi Gilbert (Nyawe) akaba umuhungu wa Mukeshabatware Dismas wamenyekanye cyane mu ikinamico, yatangaje ko agiye gukora ubukwe n’umukunzi we Abera Ishimwe Cynthia (Sifa), buzaba ku wa 19 Kanama 2023.
Mu ijoro ryo kuri uyu wa
Mbere tariki 26 Kamena 2023, nibwo Migambi yatangaje ko agiye gukora ubukwe
n’uyu mukobwa bamaze igihe mu rukundo.
Yavuze ko ‘nejejwe no
kubatangariza inkuru nziza y’ubukwe bwanjye’. Akomeza ati “Ndabatumiye uwiteza
azabashoboze twizihizanye ibi byiza.”
Mu kiganiro na InyaRwanda,
Migambi yavuze ko imyaka ibiri ishize ari mu rukundo n’uyu mukobwa, usobanuye
byinshi mu rugendo rw’ubuzima bwe.
Yavuze ko yamenyanye nawe nyuma y’urupfu rw’umubyeyi we Mukeshabatware Dismas.
Ati “Uyu mukunzi asobanuye
byose mu buzima bwanjye. Twamenyanye ndi mu bihe bibi kandi by’agahinda nyuma
y’urupfu rwa Papa (Mukeshabatware Dismas) ambera ihumure, amba hafi muri uwo
mubabaro, amenya kumpoza no kunturisha, ambera umujyanama mwiza, ikiruta byose
amfasha mu bihe byo gusenga n’isanamutima.”
Migambi avuga ko muri icyo
gihe yahise amenya ko uyu mukobwa atari umuntu usanzwe waje mu buzima bwe.
Akomeza ati “Nibwo nahise
menya ko atari umukobwa usanzwe ahubwo ari nk’umu Malayika kuri njye Imana
yanyohereje bityo sinazuyuza gusingira uwo mucyo w’ubuzima bwanjye.”
Migambi avuga ko Cynthina
bagiye kurushinga yamwigiyeho byinshi, kandi afite indangagaciro zatumye
amwiyegereza.
Ati “Ni umunyampuhwe
nyinshi kandi yuje urukundo no guca bugufi, akunda gusenga kandi ni
umunyamahoro, byumwihariko arinda umutima wanjye intimba mbese ni nk’ingabo
inkingira”
Migambi yabwiye InyaRwanda
ko umunsi abwirwa Yego n’uyu mukobwa wabaye uw’urwibutso, kuko yabonaga bisa nk’inzozi
za ku mwanya.
Uyu musore asobanura ko
inkuru y’abo y’urugendo rw’urukundo ari ngari, ku buryo atabona uko abihina.
Akomeza ati “Ariko icyo
nibuka ni uko atari umuntu wahise wemera ko dukundana rugikubita ahubwo yabanje
gushima ko tumenyana byimbitse ngo biduhe amahitamo adahubutse.”
“Rero anyemerera urukundo
ubwabyo nirwo rwibutso rukomeye kuruta izindi menya ariyo nkuru nziza nagize mu
buzima nubwo ntarazitondeka ku murongo ngo menye iri kwisonga.”
Uyu musore aherutse
gushyira hanze album yise ‘Inyanja’ yateguye kuva ku wa 1 Ukwakira 2014. Ni
Album yahaye umwanya! Yayikozeho mu buryo bw’amajwi, yiyandikira buri ndirimbo
iyigize, ayungurura amajwi n’ibindi byakomeje iyi Album y’indirimbo zihimbaza
Imana.
Album ye yumvikanaho
indirimbo ze bwite, n’izo yakoranye n’abandi bahanzi. Ziriho ubutumwa Imana
yanyujije muri we bureba abagenzi bagana ijuru.
Igizwe
n’ibihangano by’umwuka bikumbuza abazabyumva ijuru ndetse no kureka ibyaha
‘bagahindukirira Uwiteka’.
Ubwo yasohoraga iyi album,
yavuze ko imuha icyizere ko abanyarwanda bazakira neza ubutumwa bukubiyemo kandi
bukagira umumaro uhambaye muri bo mu gihe cyabwo ‘buhindure benshi kandi
bukangure n’abaguye.
Iyi Album ‘Inyanja’ igizwe
na Mini-Album eshanu, iya mbere yayise ‘Inyanja I (Uwiteka Abyemeye), ‘Inyanja
II’, Inyanja III’, ‘Inyanja IV’ na ‘Inyanja V’. Ikubiyeho indirimbo ziri mu
njyana nyinshi Pop, Afro beat, R&B, Slow, Soul, Hip Hop, Gakondo, Zouk,
Kizomba n’izindi.
Migambi yabaye Producer
by’umwuga kuva mu 2013, ari naryo pfundo ry’umuziki we. Muri iyo myaka yasohoye
indirimbo yitwa ‘Njya ntekereza’ atashyize ku rubuga rwa Youtube, ariko zimwe
muri Radio za Gikirisitu zirayicuranga.
Migambi avuka mu muryango w’abanyamuziki, kuri Se Mukeshabatware Dismas, umunyabigwi mu bakinnyi b’ikinamico ndetse no kwamamaza.
Yambaye hafi mu rupfu rwa Data! Migambi avuga ku mukobwa bagiye kurushinga
Umuhanzi Migambi Gilbert agiye gukora ubukwe n'umukunzi we Abera Ishimwe Cynthia bamaze imyaka ibiri bakundana
Migambi avuga ko uyu mukobwa yamubaye hafi mu bihe byo kubura umubyeyi we byatumye yiyemeza kubana nawe
Migambi avuga ko Cynthia afite indangagaciro zihariye zituma asobanura byose kuri we
Migambi yavuze ko umunsi wa
mbere uyu mukobwa amubwira Yego wabaye uw'urwibutso ku buzima bwe
Uyu mukobwa aherutse gusoza
amasomo muri Kaminuza y’u Rwanda Ishami ry'Ubumenyi n'Ikoranabuhanga (UR-CST,
yahoze yitwa KIST)
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'LONELY' YA MIGAMBI NYAWE
">
TANGA IGITECYEREZO