Umuraperi w'icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Nicki Minaj, arashinjwa guhohotera no gukubita uwahoze ari Manager we, Brandon Garrett, ndetse no kumutesha agaciro amutera ubwoba.
Umwunganizi wa Nicki Minaj, Judd Burstein, yatangaje ko kugeza ubu nta kirego kirebana na Minaj cyageze imbere y’ubutabera, bityo akaba atazi neza ibyo ashinjwa. Yavuze ko niba ibyo bivugwa na TMZ ari ukuri, ibyo ashinjwa ari ibinyoma, kandi ko atari ku murongo. Yatangaje kandi ko batizeye ko ikibazo cy’umukozi wahoze amuyobora kizakemuka vuba, kandi ko Minaj azatsinda urubanza.
Brandon Garrett, wahoze ari umujyanama wa Nicki Minaj, ari gutanga ikirego mu rukiko ashinja Minaj kumukubita ku maso bikomeye. Avuga ko ibi byabaye nyuma y’igitaramo cya Nicki cyabereye i Detroit muri Mata 2024, ubwo Nicki yamwohererezaga gukora akazi, akagaruka agahura n’umukoresha we.
Muri uru rubanza, Garrett avuga ko Nicki yari kumwe n'abakozi b'itsinda ry’umuziki ubwo yamusabaga gusobanura inshingano za buri wese. Avuga ko Minaj yatewe n’umujinya igihe yamenye ko yohereje undi muntu mu kazi ko gutwara imiti ye.
Ahamya ko Nicki yamubwiye amagambo akomeye cyane, amushinja kuba "umuntu wabuze ubwenge," ndetse akavuga ko yifuzaga kumugirira nabi, ati "Iyo umugabo wanjye aba ahari, aba amukuyemo amenyo."
Garrett avuga ko nyuma yo kumubwira ayo magambo, Nicki yamukubise ku musaya w'iburyo, ibintu byatumye akubita umutwe hasi, ndetse ingofero yari yambaye ikagwa. Nyuma y’aho, Garrett avuga ko itsinda rya Nicki ryinjiye mu byumba maze Nicki akomeza kumukubita, ndetse akura impapuro mu ntoki ze, ariko zigwa hasi.
Avuga ko nyuma yo kubikora, Minaj yamubwiye ngo yihute asohoke, maze we atoragura ingofero ye vuba yihutira gusohoka mu cyumba. Yavuze ko yakomeje kumva ububabare aho yakubiswe, bityo akihitiramo kwihisha mu bwiherero bwa Little Caesars Arena, aho yamaze amasaha menshi kubera ubwoba bw'uko ashobora gukomeza guhohoterwa.
Garrett avuga ko itsinda rya Nicki ryamuhagaritse rikanga kumureka ngo asubire muri bus, ahita asigara mu mujyi wa Detroit. Yaje gufata icyemezo cyo kumurega, ashinja Minaj kumukorera ihohoterwa ry’umubiri no kumutera agahinda. Brandon Garrett yifuza ko Nicki Minaj yaryozwa ibyo yamukoreye.
Nyuma yo kwinjira muri rubanda n'indirimbo zizwi nka "High School", "Anaconda", "Right by My Side" na "Side to Side", kugeza ubu umuraperi Nicki Minaj ntacyo aratangaza ku birego ashinjwa, kandi ikirego kiracyakomeje.
Nicki Minaj arashinjwa guhohotera no gukubita Brandon Garrett wahoze ari Manager we
TANGA IGITECYEREZO