Kigali

Yaribarutse, ataramira mu bihugu birimo n'u Rwanda, akora indirimbo 5: Umusaruro wa Sheebah wa 2024

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:3/01/2025 19:51
0


Umuhanzikazi uri mu bakomeye muri Uganda, Sheebah Karungi yatangaje umusaruro w'umwaka wa 2024, wasize akoze ibitaramo mu bihugu binyuranye birimo n'u Rwanda, agakora indirimbo 5 ndetse akabasha no kwibaruka umwana w'umuhungu afata nk'umugisha yahawe na Rurema.



Umwaka wa 2024 wabaye uw'amateka adasanzwe ku muhanzikazi Sheebah Karungi, kuko ari wo yibarukiyemo imfura ye, umwana w’umuhungu yahaye izina rya Armil.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram, uyu muhanzikazi yamurikiye abarenga miliyoni n'igice bamukurikira umusaruro w'umwaka ushize wa 2024, mu mashusho agaragaza muri macye ibitaramo yakoze, indirimbo yakoze ndetse n'umugisha w'umwana Imana yamuhaye.

Yagize ati: "Ndashimira Imana ku bwa 2024. Uri hejuru ya byose."

Mu ndirimbo yakoze, harimo iyitwa 'Wakikuba,' 'Sipimika' yasubiranyemo na Yung Mulo, 'Busy Nyo' yahuriyemo na Kapa Cat, 'Njalwala' yasubiranyemo na Aaronx ndetse n'iyo yise 'Neyanziza' aheruka gushyira hanze ikaba imaze kurebwa n'abasaga miliyoni 2 kuri YouTube.

Yakomeje ashimira abafana be bamubaye hafi mu 2024, abasezeranya indirimbo nyinshi muri uyu mwaka mushya wa 2025. Yashimiye kandi n'abandi bahanzi bagenzi be, abamufashije mu kumwandikira indirimbo no kuzitunganya, ashimira n'itangazamakuru ryamufashije mu kwamamaze ibihangano bye. 

Ageze ku mwana yagize ati: "Ku mugisha ukomeye nagize mu 2024, Amir, warakoze kumpitamo ngo nkubere umubyeyi. Wazanye umunezero mu buzima bwanjye, kandi nkukunda kuruta ikindi kintu cyose muri iyi Si."

Ni ubutumwa yasoje yifuriza abakunzi b'umuziki we, inshuti n'umuryango umwaka mushya muhire wa 2025 umaze iminsi itatu gusa utangiye.

Sheebah ubwo aheruka i Kigali mu gitaramo yahakoreye muri Kanama 2024 muri Camp Kigali yabajijwe niba atwite nabwo abihakana yuvuye inyuma gusa abamubonye mu gitaramo bavuga ko yari afite umunaniro ariko yakoze ibishoboka byose arawuhisha.

Inkuru yo kubyara kwa Sheebah Karungi byaragoranye ngo imenyekane kubera ko uyu muhanzi amaze iminsi ari kubarizwa muri Canada ari naho yabyariye nyuma yo kuhakorera igitaramo.

Ku ya 14 Kanama 2024, ubwo Sheebah yasuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, yavuze ko rimwe mu masomo yigira ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ari uko bimwigisha imbaraga zo kubababrira.

Ati “Niba u Rwanda rwaranyuze mu mateka nk’aya abantu ugasanga bagerageza gukundana no gukorera hamwe ni inkuru ikomeye.”

Ku rundi ruhande, Sheebah Karungi ahamya ko asura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo guha icyubahiro abishwe no gufata mu mugongo Abarokotse.

Ati “Tuvugishije ukuri, u Rwanda rwanyuze mu mateka akarishye, si inkuru umuntu yamenyera kuko itera agahinda, iyo ndebye abana bishwe, nkareba ababyeyi bishwe mbura icyo nakora ni ibintu ntekereza buri gihe bikantera agahinda no gucika intege.”

Sheebah Karungi yavuze ko Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ari ahantu hakwiye ho gusura kuko hafite amasomo akomeye hasigira uwahasuye.

Ati “Ndashaka ko Isi yose iza hano kugira ngo yibuke ko turi umwe nubwo twaba dufite amabara atandukanye cyangwa tuvuga indimi zitandukanye, turi umwe dukwiye kurangwa n’urukundo.”

Sheebah Karungi yabaye igihe kinini mu Rwanda, ndetse yanabaye umubyinnyi ahitwaga Nyira Rock.


Kimw mu byo Sheebah Karungi yishimira ni uko umwaka wa 2024 wasize yibarutse


Amashimwe ni yose kuri Sheebah

Umwaka wa 2024 wabaye udasanzwe kuri Sheebah

">Reba hano indirimbo Sheebah Karungi aheruka gusohora yise "Neyanziza"

">
 
 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND