Umuhanzi uzwi cyane mu ndirimbo zitsa ku rukundo, Dusenge Eric wamenyekanye nka Alto yatangaje ko yinjiye mu mwaka mushya wa 2025, yihaye intego yo kurangiza Album ye ya mbere, kandi arashaka kuzayimurikira Abanyarwanda bitarenze uyu mwaka.
Ati “Iyi ndirimbo yavuye ku nkuru mpamo y’inshuti yanjye wababajwe mu rukundo. Yatangaga amafaranga menshi ku mukobwa amufasha akora buri kimwe cyose, ariko umukobwa agakina nawe cyane, akabikiniramo cyane, anganirije arambwira ati Alto ko uri umuhanzi iyi nkuru yanjye yavamo indirimbo, ni uko nicaye rero nkora indirimbo.”
Uyu muhanzi yabwiye InyaRwanda, ko iyi ndirimbo isohotse mu gihe yatangiye urugendo rwo gutegura Album ye ya mbere, kandi izaba iriho indirimbo yakoranye na bamwe mu bahanzi bo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, mu rwego rwo kwagura urugendo rw’umuziki we.
Ati “Mfite indirimbo nakoranyeho n’abahanzi ba hano mu Karere k’Afurika y’Uburasirazuba., rero urumva ko mbigeze kure. Ubu nakubwira ko ngiye gusohora ibintu byinshi birenze kandi byiza, kubera ko ndizeza abakunzi banjye ko uyu mwaka ugomba kurangira Album yanjye igiye hanze.”
Avuga ibi ashingiye mu kuba afite indirimbo nyinshi zagiye zikundwa nka ‘Byambera’, ‘Wankomeye’, ‘Ntaribi’, ‘Molisa’ n’izindi atashyize kuri Album. Ati “Urumva ko ndasabwa indirimbo nkeya kugirango Album ihite yuzura. Rero n’iyi ndirimbo yanjye iri kuri Album yanjye, ndi kwitegura gusohora. Abakunzi banjye bumve ko aho bari mbakumbuye cyane cyane.”
Iyi
ndirimbo ‘Biramvuna’ yakozwe mu buryo bw’amajwi na Skillz Tu DiWorld
bafatanyije na Santana Sauce, ni mu gihe amashusho yakozwe na Sabey. Mu kwandika
iyi ndirimbo, Alto yifashishije abahanzi Blaze Yumba ndetse na Juuru.
Alto
yavuze ko indirimbo ye ‘Biramvuna’ ishingiye ku nkuru y’umusore wababajwe mu
rukundo
Alto
yavuze ko afite indirimbo nyinshi zakunzwe zizaba ziri kuri Album ye
KANDA HANO UBASHE KUREBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BIRAMVUNA’ YA ALTO
TANGA IGITECYEREZO