Hashingiwe ku mikorere iri hejuru y’abahanzi Nyarwanda muri izi ntangiriro z’umwaka, biratanga icyizere ko umwaka wa 2025 uzarangwa n’uburyohe budasanzwe bwa muzika.
Iki cyumweru cya mbere cya 2025, cyaranzwe no gukora cyane ku ruhande rw’abahanzi nyarwanda, kuko bashyize hanze indirimbo nyinshi kandi zengetse cyane.
Imikorere iri hejuru
abahanzi Nyarwanda batangiranye umwaka mushya, iratanga icyizere kiri hejuru
y’uko uyu mwaka uzaba udasanzwe mu ruganda rw’umuziki haba mu Rwanda ndetse no
mu ruhando rw’amahanga.
Nk’uko bisanzwe bigenda
mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw’indirimbo nshya
z’abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n’abakizamuka.
Ikigamijwe ni ugutanga
umusanzu mu iterambere ry’umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no
kunogerwa n’impera z’icyumweru. Kuri iyi nshuro, abahanzi batandukanye bakoze
mu nganzo batanga ibihangano bishya.
Kuri ubu, abahanzi
nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n’abakora uwo kuramya no
guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.
Mu bahanzi bakoze mu
nganzo, harimo Yampano uri mu banyempano bashya bari kuzamuka neza muri iki
gihe, Chiboo na we uri mu batanga icyizere, Yago, Nessa na Beat Killer biyemeje
gukora ibidasanzwe muri Hip Hop muri uyu mwaka, Tonzi, Emmy Vox n’abandi.
Dore indirimbo 10
InyaRwanda yaguhitiyemo zagufasha kuryoherwa n’impera z’icyumweru cya mbere cy’umwaka
wa 2025 umaze iminsi itatu gusa utangiye:
1.
Meterese – Yampano ft Bushali
2.
Okipe - Chiboo
3.
Merci - Tonzi
4.
Kwa Mama – Yago Pon Dat
5.
Cheers – Yugi Umukaraza ft Ish Kevin
6.
Ntacyo bitwaye – Nessa ft Beat Killer
7.
Warakoze – Emmy Vox ft Ben Muragizi
8.
Umwaka Mushya – Inganzo Ngari
9.
Ntakinanira - Promise Hope
10.
He Blessed my life – Maranatha Choir
TANGA IGITECYEREZO