RFL
Kigali

Canal Business yashyize igorora abafite amahoteli n'ibigo byakira abantu benshi

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:9/06/2023 9:40
0


Ikigo gisakaza amashusho ku Isi cya CANAL + cyazanye promosiyo ifasha amahoteli, amazu mato ahuriramo abantu, ibigo by'amashuri n'ibitaro, ku buryo bashobora gukoresha ifatabuguzi rimwe ku nsakazamashusho zitandukanye, nta wubangamiye undi.



Nyuma y'amapaki yari asanzwe akoreshwa muri Canal Business, kuri ubu yamaze kwiyongeraho andi makipe 2 ariyo Akwaba na Jambo. Duhereye ku ipaki ya Akwaba, ubu iri kugura 6,000 Frw ugasangaho amashene umunani gusa ntugire n'imwe wihitiramo. Ipaki ya Jambo yo iri kugura 7,000 by'amanyarwanda, ugasangaho amashene 8 ndetse ukanihitiramo andi abiri ushaka.

Ese ubundi Canal + Business ni iki ikora ite?

Canal+ Business ni uburyo bushya bugenewe abantu bafite Business zitandukanye kandi zakira abakiriya bakenera kureba televiziyo

Reka dukoresha urugero. Uri umucuruzi ufite hoteli ahantu runaka wenda i Masaka. Iyo hoteli, ifite ibyumba 100 byose birimo televiziyo. Ubusanzwe kugira ngo abo bantu bose barebe ibiganiro bya Canal +, byasaba ko buri cyumba ukigurira ifatabuguzi ryacyo ryihariye. 

Gusa iyo ukoranye na Canal + Business, bihita bicyemuka kuko uhabwa ifatabuguzi rimwe, ubundi ugahabwa uburenganzira bw'ikoranabuhanga, butuma buri muntu mu cyumba ashobora kureba umupira, undi akareba Zacu TV, undi akareba amakuru yo muri Tanzania, nta n'umwe ubangamiye undi.

Mwizerwa Jean Felix usinzwe ibikorwa bya Canal+ Businness, avuga ko niyo bamaze gutanga ibikoresho, buri nyuma y'amezi 3 basura abakiriya babo barebako nta kibazo bahuye nacyo 

Akarusho nk'iri fatabuguzi, ni uko ushobora kuba wararifashe wenda ufite abakiriya bakomoka mu Bufaransa, ariko ukaba ubonye abandi bakiriya bo muri Kenya, icyo gihe iyo ubonye amasheni waguze batayakunze, birashoboka ko ubwira muri Canal+ bagahita baguha andi abakiriya bashaka kandi ku buntu.

Tariki 16 Ukwakira 2021, nibwo Canal + yatangije ubu buryo bwa Canal Business aho batangiranye amapaki agera kuri 4 arimo Basic, Essentiel, Prestige, Pack Vip.

Icyo wamenya kuri aya mapaki, ubu nayo yamaze gushyirwaho igabanyirizwa, aho Besic yari ifite amaheni 8 ndetse n'andi abiri wakitoranyiriza, ubu ayo gutoranya yavuye kuri abiri ajya kuri atatu. 

Ku ipaki ya Essentiel yaguraga 12,000 Frw, ubu iri kugura 10,500 Frw, ugahabwa amashene 16 ndetse n'andi 5 wakwitoranyiriza. Ku ipaki ya Pack Vip ufite ubufite ubushobozi bwo kureba amashene 99 ndetse ikaba igura 20,000 Frw.



Canal+ yadabagije abakiriya bayo





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND