Abakinnyi 28 bazakurwamo abazifashishwa ku mukino wo ku munsi wa 5 w'imikino y'ijonjora ryo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire bageze mu mwiherero muri imwe muri Hotel ziri i Nyarutarama.
Kuri uyu wakane taliki 8 Kamena nibwo aba abakinnyi ba Amavubi berekeje aho bagiye kuba baba muri iyi minsi bategura umukino n'ikipe y'igihugu ya Mozambique barikumwe mu itsinda L.
Taliki 01 zuku kwezi n'ubundi nibwo umutoza Carlos Alós Ferrer yari yahamagaye abakinnyi 28 azakuramo abazifashishwa kuri uyu mukino.
Nk'uko bigaragara mu mafoto yagiye hanze abakinnyi bageze muri uyu mwiherero ni abakina mu makipe yo mu Rwanda naho abakina hanze baragenda bahagera mu bihe bitandukanye. Aba bakinnyi bahageze bambaye mu buryo butandukanye ubona buryoheye amaso, bamwe bari bafite ibikapu bihekwa n'aho abandi bafite ibikururwa.
Umukino w'ikipe y'igihugu ya y'u Rwanda, Amavubi na Mozambique uzakinwa taliki 18 Kanama 2023,saa kenda kuri sitade mpuzamahanga ya Huye.
Ishimwe Pierre(iburyo) ukinira APR FC ari kumwe na SERUMBOGO Ally(ibumoso) wa Kiyovu Sports bageze ahari kubera umwiherero
Umutoza wakabiri w'ungirije mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda, Amavubi,Jimmy Mulisa uko yahasesekaye
Myugariro wa APR FC, Ishimwe Christian uko yageze mu mwiherero
Myugariro wa Kiyovu Sports, NSABIMANA Aimable nawe ni uko yahasesekaye
Umukinnyi ukina mu kibuga hagati, Djihad udafite ikipe yageze mu mwiherero
Nshuti Xavio ukinira Police FC,ni uko yageze kuri hoteli igiye kuberamo umwiherero
Muhadjiri wa Police FC utaraherukaga guhamagarwa mu ikipe y'igihugu nawe yageze mu mwiherero
Myugariro wa APR FC,Fitina Ombolenga mu myambaro myiza cyane nawe yageze ahari kubera umwiherero
Mugisha Gilbert wa APR FC ni uko nawe yageze ahagiye gutegurirwa umukino wa Mozambique
Manzi Thierry wa AS Kigali nawe nuko yageze kuri hoteli igiye kuberamo umwiherero
Nshuti Innocent wa APR FC afunga umuryango w'imodoka ye nyuma yo kugera kuri hoteli igiye kuberamo umwiherero w'ikipe y'igihugu
TANGA IGITECYEREZO