Kigali

Nick Cannon yahakanye kuba nyirabayazana w'itandukana rye na Mariah Carey

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:28/04/2023 8:15
0


Nyuma y'imyaka 9 batandukanye bikavugwa ko Nick Cannon ari we watumye Mariah Carey amwaka gatanya, kuri ubu uyu munyarwenya yahakanye ibi avuga ko atari we nyirabayazana w'isenyuka ry'urugo rwabo.



Umunyarwenya, umukinnyi wa filime, akaba n'umuhanzi Nick Cannon yarushinze n'umuhanzikazi w'icyamamare Mariah Carey mu 2008. Urugo rwabo rwaje gusenyuka mu 2014 baratandukana ndetse mu 2016 nibwo bahanya gatanya ku mugaragaro. Kuva iki gihe byavugwaga ko Nick Cannon ariwe wakoshereje Mariah bigatuma bashwana.

Ibi ariko Nick Cannon yabiteye utwatsi avuga ko atariwe nyirabayazana w'isenyuka ry'urugo rwe na Mariah Carey bari bamaze kubyarana abana babiri. Ubwo Courtney Bee Bledsoe, banayoborana ikiganiro “Daily Cannon Show” yamushinjiga kunaniza uwahoze ari umugore we, Cannon yabihakanye.

Nick Cannon yahakanye kugira uruhare mu itandukana rye na Mariah Carey

Uyu mugabo w’imyaka 42 yabajije mugenzi we mu kiganiro, ati:“Njyewe?” Munsobanurire uko nabangamiye Mariah. Nyuma yo gusobanura ko yakinaga, Bledsoe yongeyeho ati: “Simbizi. Gusa nzi ko utari kumwe na we, ibyo rero ni ukumwangiza. ”

Cannon yarashubije ati: “Ahari ahubwo ni we wanyangije.” Abajijwe icyo ashatse kuvuga Nick Cannon yasobanuye ati: ''Sinzi impamvu abantu bose batekereza ko ari amakosa yanjye uba twaratandukanye. Siko byagenze. Ahubwo kuki mutibazako yaba ariwe wabiteye?''.

Nick Cannon yavuze ko atumva impamvu abantu bibwirako ariwe wababaje Mariah Carey bamaze imyaka 9 batandukanye

Uyu munyarwenya wahakanye kugira uruhare mu itandukana rye na Mariah Carey, abitangaje nyuma y'uko muri Nyakanga 2022, Cannon yatangaje ko atazigera agira urukundo nk’urwo yakunze Mariah Carey, ndetse mu kwezi gushize, yavuze ko Carey ari umuntu mwiza cyane yigeze guhura na we.

Nick na Mariah batandukanye bafitanye abana b'impanga Monroe na Maroccan






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND