RFL
Kigali

Brazil: Umukobwa yibagishije ururimi kugira ngo ajye asomana neza

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:20/04/2023 11:07
0


Umukobwa uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga wo muri Brazil, yavuze mu buryo burambuye uburyo yaciye igice cy’ururimi rwe kugira ngo ’azamure urwego’ rwe mu gusomana.



Rochelle Garett ufite abamukurikira bagera kuri kimwe cya kabiri cya miliyoni kuri Instagram, akoresha izina rya Xehli G (@xehli), aherutse kuvuga uburyo imwe mu mitsi ye yagize ingaruka ku buzima bwe.

Uyu mukobwa w’imyaka 22 ukomoka muri Brazil, yiciye agace ko ku rurimi rwe kitwa lingual frenulum (akanyama gahuza ururimi no munsi y’umunwa), kuko kari kagufi cyane, katumaga agira ibibazo byo kurya no guhekenya.

Uyu kizigenza ku mbuga nkoranyambaga yavuze ko ako gace k’ururimi kamugizeho ingaruka, kuko katumye yitakariza icyizere agorwa no guteretana no kunanirwa kwishimira gusomana.

Rochelle Garett  yahishuye ko yibagishije ururimi kugira ngo arusheho gusomana neza

Kuva yakurwaho ako gace k’ururimi rwe, Rochelle yavuze ko yumva amerewe neza kandi amaherezo ashobora kwishimira kuryoshya n’abandi mu byerekeye gusomana.

Ati: “[Kugeza mbazwe], numvaga ntarigeze nsoma umuntu uwo ari we wese mu by’ukuri. Ni ibyiyumvo bidasanzwe. [Gusomana] byabaye byiza cyane kuruta uko nari narabikoze mu buzima bwanjye.”

Mbere y'uko bamubaga ururimi

Nyuma yo kumubaga ururimi

“Noneho bisa n’aho ururimi rwanjye ruba rurerure iyo nsomana - mbere y’uko ruhagarira. Umuntu wese wansomye mbere yatekereje ko ntari nzi ibyo nkora.”

Uyu mukobwa  yavuze ko yibasiwe cyane kubera uburyo avuga kandi yakiriye ibitekerezo byuzuye ubugome byatangwaga n’abamwibasiraga kuri murandasi, ari na byo byamuteye kwibagisha ururimi.

Rochelle yerekanye amashusho agaragaza uburyo kwa muganga bamubaze

Yanerekanye ko ururimi rwe rwiyongereye kuva barumubaga

Rochelle yiyemereye ati: ’Nibasiwe nkiri muto kubera ko imvugo yanjye itandukanye yaterwaga n'ururimi rwanjye. Nahisemo kurubagisha kugira ngo mbihindure''.

Rochelle Garett avuga ko benshi bamwibasiraga kuri murandasi bitewe n'uburyo avugamo kandi yarabiterwaga n'ururimi rwe

Daily Mail yatangaje iyi nkuru, yavuze ko Rochelle Garett yavuze ko kuva bamubaga ururimi, asigaye asomana neza kandi akabyishimira kuko mbere atajyaga abasha kubyishimira.


Uyu mukobwa w'imyaka 22 yemeza ko kwibagisha ururimi byamuhinduriye ubuzima, ndetse akaba yiteguye gushaka umukunzi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND