Nyuma y'uko uwa mbere yari yinjiye mu ngabo za Koreya y'Epfo mu mpera z'umwaka ushize, undi mu bagize itsinda rya BTS rigezweho muri iki gihugu, na we yinjiye mu gisirikare.
J-Hope umwe mu bagize itsinda rya BTS, yinjiye mu nkambi ya gisirikare muri Koreya y’Epfo ku wa Kabiri w'iki cyumweru tariki 18 MATA 2023, kugira ngo atangire imirimo ye ya gisirikare y’amezi 18. Abaye umunyamuryango wa kabiri w’iryo tsinda winjiye mu gisirikare cy’igihugu.
Umwaka ushize, impaka zo kumenya niba hatatangwa ubusonerwe budasanzwe bw’imirimo ya gisirikare iteganijwe ku banyamuryango ba BTS byari byaranze politiki ya Koreya y’Epfo ndetse na rubanda, kugeza ubwo abahagarariye iri tsinda batangarije ko abanyamuryango barindwi bose bazasohoza inshingano zabo.
J-Hope wo mu itsinda rya BTS yinjiye mu gisirikare cya Korea y'Epfo
Mu Ukuboza, Jin w’imyaka 30 akaba n’umunyamuryango mukuru muri BTS yabaye umunyamuryango wa mbere w’iryo tsinda winjiye mu gisirikare, nyuma yo kwanga icyifuzo cye cyo kwigiza inyuma igihe cye cyo gukora iyi mirimo.
Amashusho ya televiziyo yo muri Koreya y’Epfo yerekanaga icyo bise mini-van yirabura, ishobora kuba yari itwaye J-Hope yimukira mu nkambi ya gisirikare mu mujyi wa Wonju mu burasirazuba, ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri. Hybe Corp., sosiyete y’ikigo gishinzwe imiyoborere ya BTS, Big Hit Music, nyuma yemeje ko uyu muhanzi yinjiye mu nkambi.
Uyu musore niwe wa kabiri wo muri BTS winjiye mu gisirikare
J-Hope ubusanzwe witwa Jung Ho-seok ni we wari utahiwe kwinjira mu gisirikare, ariko abandi bagize BTS: RM, Suga, Jimin, V na Jungkook, bagomba kwinjira mu gisirikare cya Koreya y’Epfo umwe umwe mu myaka iri imbere.
Ubusanzwe muri Koreya y’Epfo, abagabo bose bashoboye basabwa n’amategeko gukora amezi 18-21 y’igisirikare mu buryo bwa gisirikare, kugira ngo bahangane n'ibitero bya Koreya y’Amajyaruguru bahanganye.
Buri umwe wo mu itsinda rya BTS agomba kujya mu gisirikare cya Koreya y'Epfo mu myaka iri imbere
BTS yashinzwe mu 2013, yaguye kwamamara kwayo mu Burayi babifashijwemo n’indirimbo yabo yabiciye muri 2020 “Dynamite”, iyi ndirimbo ya mbere y’iri tsinda iri mu Cyongereza yose, yatumye BTS iba itsinda rya mbere rigizwe indirimbo ya mbere kuri Billboard’s Hot 100.
Hybe Corp. yavuze mu Ukwakira ko buri wese mu bagize iri tsinda kugeza ubu, azibanda ku bikorwa bye ku giti cye bitewe n’igihe agomba kugira mu gisirikare.
TANGA IGITECYEREZO