Umuhanzi akaba n'umuhanga mu gutunganya umuziki, Benny Blanco yemeje ko umukunzi we, Selena Gomez, atari ameze neza mu masaha ya mbere y’umunsi yamwambikiyeho impeta.
Mu kiganiro 'The Tonight Show Starring Jimmy Fallon' cyo ku wa Kane, tariki 20 Werurwe, umunyamakuru Fallon yifurije aba bombi amahirwe masa nyuma yo gutangaza ko bari kwitegura kurushinga. Ubwo Fallon yabazaga Gomez niba yari afite igitekerezo cy’uko umukunzi we ashobora kumutungura akamwambika impeta, uyu muhanzikazi yahise yemeza ko byari impano itunguranye yamuhinduye umunsi bitewe n'uko yari yawutangiye.
Selena Gomez yasobanuye
uko uwo munsi wari umeze, ati: “Twari
dufite ibikorwa byinshi byo kwamamaza album, rero nabyutse numva ndushye,
sinari gusobanukirwa neza aho tugiye. Nari mfite umujinya mucye kuko byasaga n’ibirenze urugero. Nari nanavuze nti, ‘Nyuma y’iyi 'shoot', ndajya kureba inshuti
zanjye.’ Ariko Benny we, numvaga asa n’utabyizera neza, ati, ‘Ni byiza, ariko
turaza kureba uko bigenda.’”
Blanco yahise amwunganira
ati: “Yari hafi kudakomeza na gahunda
yacu. Yarambwiye ati, ‘Ndumva ntameze neza, ndatekereza ko ngiye kuguma mu rugo
uyu munsi. Ntidushobora kwimura iki gikorwa?’ Maze ndavuga nti, ‘Oooh…’
ngerageza gushaka uko nakomeza gahunda yanjye.”
Blanco: ‘Kwambika umuntu impeta
ni icyemezo gikomeye’
Benny Blanco yavuze ko yari afite ubwoba bwinshi kuko gutanga isezerano ryo kurushinga ari icyemezo gikomeye cyane.
Ati: “Kwambika impeta
umuntu ni kimwe mu bintu bigoye ku isi. Ni nk’aho uba ugiye kubwira umuntu ko
muzamarana ubuzima bwose. Ni ikintu kigoye cyane… Byongeye, Gomez yari yandakariye ku
munsi wabanje kuko nari nagize ubwiru cyane.”
Mu Ukuboza 2024, aba bombi batangaje ko bari kwitegura kurushinga binyuze ku rubuga rwa Instagram, nyuma y’umwaka umwe bari bamaze bakundana.
Mu mafoto menshi yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga, impeta ya Gomez yibajijweho cyane bijyanye n'uko ikoze n'uburyo ihenze. Blanco yatangaje ko yari afite ubwoba bwo kuyihisha icyumweru cyose cyabanjirije gahunda yo kuyimwambika.
Ati:
“Nayishyize mu gasanduku gato, nkayihisha mu mufuka,... Cyari icyumweru gikomeye cyane ku buzima bwanjye.”
Ubukwe ntabwo burategurwa kugeza ubu
Fallon yabajije Benny na Selena ibijyanye n’imyiteguro y’ubukwe bwabo, ariko bombi bagaragaje ko ubu bashyize imbere umushinga wabo wa mbere wo gukora umuziki nk’umugabo n’umugore, aho bari gutegura album yabo yitwa "I Said I Love You First", irasohoka kuri uyu wa Gatanu, tariki 21 Werurwe 2025.
TANGA IGITECYEREZO