Mu byishimo byinshi umukinnyi w’umupira w’amaguruwa Liverpool na Argentina Alexis Mac Allister na Ailen Cova batangaje ko bazabona imfura yabo vuba.
Mu mashusho aherekejwe
n'ubutumwa basangije abakunzi babo kuri Instagram, MacAllister na Alién Cova,
bagaragaje ibyishimo by'uko benda kwibaruka. Ailen yagaragaje urukundo n’amashyushyu yo kuba
umubyeyi, agira ati: “Turagukunda
cyane, kandi tuzakubona vuba.”
Iyi nkuru yishimiwe na benshi, ariko
yanazanye ibindi bivugwa cyane. Umunyamakuru w’icyamamare Angel de Brito
yatangaje ko hari impaka zikomeye zijyanye n’uru rugo rushya, cyane cyane ko
bombi bakomoka mu miryango izwi cyane.
Mu myaka ibiri ishize kandi nibwo uyu munya-Argentine Alexis Mac Allister yatandukanye
na Camila Mayan wari umukunzi we, ahita akundana n'uyu Alién Cova bari kumwe
ubu, akaba yari inshuti magara y'uwo bari bamaze gutandukana.
Umunyamakuru Julieta Argenta yatangaje ko
abakinnyi b’ikipe y’igihugu ya Argentine bishimiye cyane uyu mukinnyi mugenzi
wabo, bakamushimira ku byiza byamubayeho. Gusa, nyuma yo gutangaza ko benda
kwibaruka, izina rya Camila Mayan, wahoze ari umukunzi wa Alexis, ryatangiye
kuvugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane kuri X (Twitter).
Nk’uko amakuru abivuga, Mac Allister na Ailen
batinze gutangaza aya makuru kubera ko nyirakuru wa Ailen w’inshuti magara ya Alexis yari
atarabimenyeshwa.
Mac Allister
ubu ari mu rukundo rwazanye impaka nyinshi, kuko rwatangiye ubwo yari akiri
kumwe na Camila Mayan, bari bamaze imyaka itanu bakundana. Nyamara, nyuma
y’igihe, Mac Allister yahisemo gukurikira urukundo rwe na Ailen, inshuti ye yo
mu bwana.
Mu gihe cy’Igikombe cy’Isi, Camila yari ahari ashyigikira Alexis n’abandi bakinnyi. Nyuma yo gutandukana na we, Camila yagaragaje ko atigeze abona ibimenyetso by’uko urukundo rwabo rurimo gusenyuka.
Yagize ati: “Nabonaga
Alexis atakimfata nk’uko bisanzwe, ariko natekerezaga ko ari ukubera igitutu
cy’Igikombe cy’Isi. Sinari nzi ko yari yamaze kugira undi mukunzi.”
Mac Alister n'umukunzi we bari kwitegura kwibaruka imfura yabo
TANGA IGITECYEREZO