Kigali

#Kwibuka29: Mani Martin yagarutse ku ruhare rw'abahanzi anaburira n'urubyiruko mu bihe byo kwibuka

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:11/04/2023 13:02
0


Umuhanzi Mani Martin yatanze ubutumwa bugaruka ku ruhare rukomeye rw'abahanzi mu guteza imbere igihugu cy'u Rwanda, anasaba urubyiruko gukomeza guhangana n'abapfobya amateka yarwo by'umwihariko mu bihe nk'ibi byo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.



Mu kiganiro Mani Martin yagiranye na InyaRwanda.com, yageneye ubutumwa abahanzi nyarwanda abibutsa umusanzu wabo nabo nk'abanyarwanda mu kubaka u Rwanda rwiza. Ati "Icya mbere ni ukurushaho kugerageza gukoresha ibihangano bye ku bw'intego y'urukundo n'igihuza abantu kurusha icyabatanya".

Yongeye abasaba gukoresha impano yabo y'ubuhanzi mu guteza imbere igihugu, agira ati "Ikindi ni ugukoresha ubuhanzi mu cyatuma iterambere ry'igihugu rirushaho, kuko burya iyo abantu bari gutera imbere ntaho umwanzi yabaturuka." 

Mani Martin ukunzwe cyane mu njyana gakondo, yakomeje asaba urubyiruko "Gukomeza guhangana n'abapfobya ndetse n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi no guharanira ko itazongera cyangwa n'ikindi gisa nayo kitazongera kubaho mu Rwanda n'ahandi hose ku Isi."

Ubu butumwa bwe ku rubyiruko yabukubiye mu bintu bine ari byo "Gusoma, kumva, gusobanuza ndetse no kwandika." Yagize ati "Ntekereza ko turamutse dusoma, tugasoma neza amateka tukayumva, ndetse tugasobanuza kurushaho kugira ngo tuyamenye hanyuma tukandika.

Bishobora guhangana n'ikintu icyo aricyo cyose cyangwa n'umwuka uwo ariwo wose uyagoreka, uyapfobya cyangwa uyahakana." Ndetse akomeza abasaba kubasha gutega amatwi "Ubuhamya bw'umuturanyi, bw'umuntu wo mu muryango cyangwa undi wese uzi ko abufite bw'ibyo yabonye."

Uyu muhanzi yibiye ibanga urubyiruko ko rwakandika ubwo buhamya "Haba mu ikayi, haba kuri Facebook, cyangwa kuri WhatsApp n'ahandi ku mbuga nkoranyambaga twebwe twese urubyiruko tugeraho." 

Yongeyeho ati "Kuba ubwo buhamya buhari bwaranditswe nawe, ubwabyo ni umusanzu ukomeye uba utanze mu guhangana n'uwahakana cyangwa n'uwapfobya."

Mani Martin yakomeje atanga ubutumwa bw'ihumure kuri buri muntu wese warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ababuze ababo ndetse n'ababonye ibintu bikomeye imitima yabo itarabasha kwakira.

Ababwira ati "Kongera kubaho nibwo butwari, ikindi kwatura biravuna ariko biravura, ni byiza kugira umuntu waganiriza niba wamubona hafi, ukamuganiriza uko uba wiyumva cyane cyane mu gihe nk'iki, burya bibamo umuti.

Kandi nkaba nababwira ngo 'Nugukomeza gutwaza no kujya mbere, kuberako kongera kubaho aribwo butwari,' Twibuke twiyubaka."







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND