Kigali

Kenya: Habonetse ibyangombwa bya Perezida Salva Kirr byatakaye mu myaka 30 ishize

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:4/04/2023 10:21
0


Ubuyobozi bwa Kenya bwemeje ko habonetse 'Passport' ya Perezida Salva Kirr wa Sudan y'Amajyepfo, yahatakaye mu mpanuka y'indege bagiriye muri iki gihugu mu myaka 30 ishize.



Nk'uko byatangajwe n'ikinyamakuru Citizen Digital gikorera muri Kenya, ibi byangombwa bya Perezida Salva Kirr byabonekeye hamwe n'ibindi byangombwa by'abantu bari kumwe mu ndege, yakoreye impanuka mu mujyi wa Torongo, Baringo muri Kenya mu 1993. 

Nyuma yo kuboneka kw'ibi byangombwa, Minisitiri w'Inama y'Abaminisitiri mu biro bya Perezida wa Sudan y'Amajyepfo, Barnaba Benjamin yatangaje ko Leta y'igihugu cyabo yemereye kubaka ibitaro muri aka gace ko muri Kenya mu buryo bwo kubashimira. 

Mu mwaka w'1993 ubwo impanuka yabaga, iyi ndege yarimo abantu batandatu barimo umupirote warutwaye, Salva Kirr, umurinzi we, abaganga babiri bo muri Norvege n'undi umwe wo mu Bwongereza. 

Amakuru avuga uyu muganga w'umwongereza yahise ahasiga ubuzima, mu gihe umupirote n'abandi baganga babiri bakomeretse bikomeye mu rutirigongo, kuri ubu bakaga bagendera mu tugare tw'abarwayi.

Nyuma y'iyi mpanuka abaturanyi bo muri ako gace bihutiye kuhagera maze batabara abari bagwiriweho n'ibice by'indege, ndetse babashakira uburyo bwihuse bagezwa kwa muganga.

Perezida Salva Kirr n'umurinzi we bari kumwe bajyanywe kwa muganga mw'ikamyo mu gihe abandi bajyanywe n'imbangukira gutabara.

Nyuma y'imyaka 30 iyi mpanuka ibaye, ku cyumweru tariki ya 2 Mata 2023, abarokotse iyi mpanuka ikomeye basubiye mu gace yabereyemo gaherereye muri Kenya gusura imiryango yabatabaye. 

Abarokotse bagiye baherekejwe n'intumwa 15 za Perezida Salva Kirr, harimo Minisitiri, Barnaba Marial Benjamin, minisitiri w'ibidukikije, Josephine Nepton, umuhungu wa Salva Kirr, Thick Kirr, Ambasaderi wa Sudan muri Kenya, Chol Ajong n'abandi bayobozi. 

Mu rwego rwo gushimira aka gace n'imiryango yabatabaye, guverinoma ya Sudan yemeye kuhubaka ibitaro bishinzwe kwita kubakoze impanuka n'abagize ihungabana ndetse bakazabyitirira Salva Kirr.

Byongeyeho kandi, aka gace kabereyemo impanuka muri Kenya kazagirwakimwe mu bice by'umurage wa Sudan y'Amajyepfo, ndetse hazashyirwa mu hantu nyaburanga hazajya hakira ba mukerarugendo bahubaka imihanda n'ibindi bikorwa remezo.

Abayobozi batandukanye muri Sudan basuye aho Perezida Salva Kirr yarokoye impanuka muri Kenya mu myaka 30 ishize ndetse basubizwa 'Passport' ye

Leta ya Sudan yemeye kubaka ibitaro muri aka gace Perezida Salva Kirr yakoreyemo impanuka mu buryo bwo gushimira abaturage babatabaye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND