RFL
Kigali

Tory Lanez akomeje kwigarika ibyo kurasa Megan Thee Stallion

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:30/03/2023 10:59
0


Umuraperi Tory Lanez ashaka guhanagurwaho icyaha yahamijwe cyo kurasa Megan Thee Stallion, bahoze bakundana.



TMZ yatangaje ko uyu muhanzi yandikiye urukiko arusaba ko umwanzuro wafashwe wo kumuhamya icyaha cyo kurasa Umuraperikazi Meghan Thee Stallion, wasubirwamo akarekurwa.

Uyu muraperi ategereje gukatirwa muri Mata aho ashobora gufungwa imyaka 22.

Tory yavuze ko abashinjacyaha bamubeshyeye bashaka guhindanya izina rye bakoresheje ibimenyetso bidahwitse.

Umunyamategeko wa Tory Lanez, Jose Bae, yandikiye urukiko arubwira ko rwakongera kurebana ubushishozi ku byashinjijwe umukiliya we bityo rukaba rwafata undi mwanzuro utandukanye n’uwo rwari rwafashe mbere.

Bivugwa ko mu ntangiro za 2020 Tory Lanez aribwo yarashe mu kirenge Megan Thee Stallion bari ahitwa Hollywood Hills nk’uko ubushinjacyaha bw’i Los Angeles bwabitangaje.

Uyu muraperi ubusanzwe witwa Daystar Peterson, urukiko rwamuhamije icyaha cyo gutunga imbunda mu buryo butemewe no kuyigendana ari nayo bivugwa ko yakoresheje arasa mu kirenge Megan.

Bivugwa ko ku wa 12 Nyakanga 2020 uyu musore w’imyaka 30, yagiranye ubwumvikane buke na Megan w’imyaka 28 bari mu modoka. Ubwo Megan yayisohokagamo undi yahise amurasa mu kirenge.

Mu minsi yari yabanje, Megan yari yashyize amafoto kuri Instagram agaragaza ko yakuwe indodo aho yari yarashwe mu birenge byombi. Yavuze ko yababaye kandi agaterwa ihungabana n’ibyamubayeho.Tory Lanez yahamijwe kuba yararashe Megan Thee Stallion Tory Lanez yigeze gukundana na Megan bivugwa ko yarashe 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND