RURA
Kigali

Trump yirukanye abanyeshuri b'abanyamahanga bazira gushyigikira Palestine

Yanditswe na: Kubwayo Jean de la Croix
Taliki:29/03/2025 6:40
0


Mu kwezi kwa Mutarama 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yashyize umukono ku itegeko rigamije gukuraho Visa z’abanyeshuri b’abanyamahanga bagize uruhare mu myigaragambyo ishyigikiye Palestine.



Iki cyemezo cyateje impaka ndende ku burenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kwishyira ukizana muri Amerika.

Iri tegeko ryasohotse ku wa 29 Mutarama 2025, rivuga ko abanyeshuri b’abanyamahanga bagaragaye mu myigaragambyo ishyigikiye Palestine bazamburwa Visa zabo.

Ibiro bya Perezida byatangaje ko iki cyemezo kigamije guhangana n'ibikorwa by’ivangura rikorerwa Abayahudi. Trump yavuze ko abanyamahanga bagize uruhare mu myigaragambyo ishyigikiye Hamas bagomba gukurwa muri Amerika.

Iri tegeko ryagize ingaruka zikomeye ku banyeshuri b’abanyamahanga biga muri kaminuza zitandukanye. Urugero ni Mahmoud Khalil, umunyeshuri wa kaminuza ya Columbia, wafashwe n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka nyuma yo kugira uruhare mu myigaragambyo ishyigikiye Palestine. Yafunzwe muri Leta ya Louisiana, mu gihe umucamanza yatekerezaga niba urubanza rwe rukwiye kuburanishirizwa aho cyangwa muri New Jersey nk'uko byatanganjwe na Reuters

Undi munyeshuri ni Rumeysa Ozturk, umunya-Turkiya wiga muri kaminuza ya Tufts, wafashwe akekwaho kugira imikoranire na Hamas. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko Visa z’abanyeshuri barenga 300 zakuweho.

Abanyamategeko n’impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu, bavuga ko gukuraho Visa z’abanyeshuri hashingiwe ku myigaragambyo bagiyemo ari uguhutaza uburenganzira bwabo.

Carrie DeCell, umunyamategeko mukuru mu kigo cyitwa Knight First Amendment Institute muri kaminuza ya Columbia, yavuze ko Itegeko Nshinga rya Amerika rirengera uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo kuri bose, harimo n’abanyamahanga biga muri Amerika.

Abaharanira uburenganzira bwa muntu basaba ko hakomeza gukurikiranwa iki kibazo hagamijwe kurengera uburenganzira bw’abanyeshuri b’abanyamahanga no kwirinda ihohoterwa rikorerwa abagaragaza ibitekerezo byabo mu buryo bw’amahoro.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND