Perezida Kagame yashimye intambwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, rumaze gutera mu kugenza ibyaha mu Rwanda ndetse anasaba gukomeza ubufatanye n’inzego z’ubutabera mu kurenganura abaturage kandi vuba.
Yabigarutseho
ubwo yakiraga indahiro ya Colonel Pacifique Kabanda Kayigamba, warahiriye kuba
Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), asimbuye Col
(Rtd) Jeannot Ruhunga.
Perezida
Kagame yashimiye Colonel Pacifique Kabanda Kayigamba ku bw'inshingano nshya
ahawe ndetse agaragaza ko afitiwe icyizere cyo gukora neza inshingano nshya
yahawe.
Perezida
Kagame kandi yashimye intambwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rumaze gutera
mu kugenza ibyaha ndetse n’imikoranire RIB ikomeje kugaragaza.
Yasabye
ko uru rwego rugomba gukomeza kugirana imikoranire ya hafi n’inzego z’ubutabera
kugira ngo hatangwe ubutabera vuba kandi buboneye.
Yagize
ati: “RIB igomba gukomeza gufatanya n’inzego bireba kugira ngo ubutabera
butangwe vuba kandi neza.”
Yakomeje
asaba uru rwego n’abayobozi barwo kuba inyangamugayo no gukora ku bw'inyungu z’abaturage
ndetse no kwizerwa n’abo bakorera.
Ati: “Kuba inyangamugayo nabyo bikwiriye kwitabwaho, bikaba ishingiro ry’ibikorwa byacu byose. Abanyarwanda bakwiye kugira inzego zibakorera akazi bifuza kandi bakanazizera.
Abayobozi nabo bakwiye kugaragaza ubushake n’umurava n’ubunyamwuga,
bigaragaza icyerekezo gifatika ibintu byose biganamo kugira ngo twuzuze
inshingano zacu.”
Perezida
Kagame yongeye gushimangira ko nta mwanya n’umwe uhari w’umunebwe n’umuntu
udakorana ubunyamwuga ahubwo buri wese akwiye gukora neza inshingano ze kandi
neza.
Colonel Pacifique Kabanda Kayigamba yagejeje indahiro ze kuri Perezida wa Repubulika
Perezida Kagame yasabye RIB gufatanya n'inzego z'ubutabera mu kwihutisha no gutanga ubutabera buboneye ku baturage
Perezida Kagame yashimye kandi uruhare rwa RIB n'uburyo ikomeje kunoza inshingano zayo
TANGA IGITECYEREZO