Mu Buhinde, umugabo yashyinguye mugenzi we wari umwarimu muri kaminuza ari muzima, amuziza kugirana umubano wihariye n’umugore we ndetse no kumuca inyuma.
Inkuru dukesha ikinyamakuru The Hindu ivuga ko uyu mugabo yari umwarimu wa yoga, yashyinguwe ari muzima mu Ukuboza 2024 ariko umurambo we ukaba wavumbuwe ku wa Mbere, tariki ya 24 Werurwe, nyuma yahoo abapolisi bakaba kahise bata muri yombi abakekwaho kugira uruhare muri iki cyaha bose bashingiye ku iperereza rirerire ryakozwe.
Polisi yavuze ko ushinjwa utuye ahitwa Rohtak ya Haryana, mu Buhinde, aho bivugwa ko yavumbuye ko uyu mwarimu, wakodeshaga mu gipangu cye, yarayamanaga n’umugore we, bityo hamwe n’inshuti ze bategura umugambi wo gushimuta mwarimu hanyuma bamushyingura ari muzima mu rwobo rwa metero 7 bari bacukuye mu murima.
Nk’uko polisi ibitangaza, Hardeep yamenye ko Jagdeep wakodeshaga imwe mu nzu ziri mu gipangu cye, kandi akanaba umwarimu wa yoga muri kaminuza ya Baba Mastnath i Rohtak, yamucaga inyuma n’umugore we. Yishyuye abantu ababwira gucukura umwobo wa metero 7 mu mudugudu wa Pantavas wa Charkhi Dadri, ababwira ko ashaka kuhubaka iriba.
Ku ya 24 Ukuboza, Hardeep na bamwe mu nshuti ze bashimuse Jagdeep, ukomoka mu mudugudu wa Mandothi mu karere ka Jhajjar, ubwo yari kuva mu kazi. Bamuboshye amaboko n’amaguru, baramukubita bikabije, bamupfuka umunwa ngo adasakuza, maze bamujugunya muri rwa rwobo ari muzima, bahita barenzaho igitaka.
Ikirego cy'umuntu wabuze cyatanzwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Shivaji ku ya 3 Mutarama nyuma y'iminsi 10 ubwo bwicanyi bubaye. Abapolisi basanze nta kimenyetso na kimwe kigaragaza aho uyu mwarimu yaba ari, cyangwa abagize uruhare mu ibura rye, kugeza igihe polisi yabashije kubona amajwi yafashwe, Jagdeep na bagenzi be bari gutegura umugambi wo gushimuta no gushyingura Hardeep ari muzima.
Nyuma yo kubata muri yombi, abapolisi batangiye iperereza kuri iki kibazo, aho aba bagabo bahaswe ibibazo maze bagatanga ibisobauro birambuye kuri ubu bwicanyi, n’uko byagenze. Polisi ikaba yizeza ko hazatangwa ubutabera hakurikijwe amategeko.
Umubiri wa nyakwigendera ukaba wavanywe mu cyobo bari baramushyinguyemo ari muzima, kuwa Mbere tariki 24 Werurwe 2025, nyuma y’amezi atatu apfuye. Umuyobozi w’ishami rishinzwe iperereza kuri ubu bwicanyi, Kuldeep Singh yagize ati: "Hari n’abandi baregwa muri uru rubanza, na bo tukaba twizeza ko bazafatwa bidatinze.”
TANGA IGITECYEREZO