RURA
Kigali

AS Kigali yaguye miswi na Gasogi United ifata umwanya wa Gatatu

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:28/03/2025 17:28
0


Imikino y’umunsi wa 22 wa shampiyona y’u Rwanda yabimburiwe no kunganya hagati ya Gasogi United na AS Kigali byakinnye kuri uyu wa Gatanu.



Mu mukino wagaragayemo ishyaka ryo gutsinda, AS Kigali na Gasogi United zanganyije ubusa ku busa mu mukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium. Ikipe y’Umujyi wa Kigali yagaragaje imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri, ariko ntiyashoboye gutsinda igitego imbere ya Gasogi United yari ifite ubwirinzi bukomeye.

Igice cya mbere cyaranzwe n’uburyo buke bw’ibitego, amakipe yombi akinira cyane mu kibuga hagati, bikagorana kubona uburyo bwiza bwo gutsinda. AS Kigali yaranzwe no kwiharira umupira, ariko Gasogi United ikomeza kugaragaza disipuline ikomeye mu bwugarizi, byatumye umunyezamu wayo, Ibrahim Dauda Baleri, adakora akazi kenshi.

Ku munota wa 60, AS Kigali yongereye imbaraga mu busatirizi ishyiramo abakinnyi bashya. Haruna Niyonzima na Kayitaba Bosco basimbuwe na Rudasingwa Prince na Jospin Nshimirimana, igihamya cy’uko umutoza yashakaga igitego cyatandukanya impande zombi. 

Ibi byahinduye imikinire y’iyi kipe, kuko yatangiye kwiharira umupira no kugerageza kwinjira mu rubuga rw’amahina rwa Gasogi United.

Amakipe yombi yakomeje kugundagurana, imipira myinshi icicikana mu kibuga hagati, bituma umupira wihuta ariko uburyo bwo gutsinda buguma kuba buke.

Mu minota ya nyuma, umukino wakomeje kugenda muri uwo mujyo kugeza urangiriye ku ntsinzi nto ya 0-0, amakipe yombi agabana amanota.

Kunganya uyu mukino byatumye ikipe ya AS Kigali ijya ku mwanya wa Gatatu n’amanota 34 mu gihe Gasogi United yo yagize amanota 27.

AS Kigali yaguye miswi 0-0 na Gasogi United muri shampiyona y'u Rwanda






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND