Ubushakashatsi bwagaragaje ko amavuta akorwa mu nzuzi z’ibihaza, ndetse n'umutobe wabyo, ufite ubushobozi bwo kugarurira abagabo umusatsi babuze, ku kigero cya 40%, ndetse akarinda utaratangira gutakaza umusatsi.
Uruhara rufata abasore bakiri bato, ntabwo ari
ikimenyetso cyo gusaza, ahubwo biba byahindutse uburwayi bitewe no kubura zimwe
muri vitamin zikuza umusatsi, inzara no kurinda amenyo.
Uruhara ni ikibazo gihangayikishije urubyiruko kuko
rusigaye ruza bakiri bato, kandi bakabangamirwa no kubaho badafite umusatsi kuko
biyumvamo ko bari gusaza imburagihe.
Ni byo koko iki ni ikimenyetso cyo gusaza imburagihe
kubera kutiyitaho no kumenya imirire ikwiye kukuranga, n’ubwoko bw’amavuta
ukwiye gusiga mu mutwe, cyane cyane ku basore bakiri bato.
Igihe cyose ubona utangiye kuzana uruhara kandi utarasaza ukiri muto, tekereza ku bintu bibiri byihuse.
Icya mbere, tekereza ubwoko
bw’ibiryo urya n’akamaro bifite mu mubiri, icya kabiri tekereza ku mavuta usiga
mu mutwe kuko hari amwe mu mavuta yangiza umusatsi, ukagenda upfuka kugeza
ushizeho.
Abahanga bamwe mu buvuzi bavuga ko kuzana uruhara
biterwa n’ibintu bitandukanye harimo; vitamin zidahagije mu mubiri, amavuta
yangiza umusatsi, sitiresi, gusaza, n’uburwayi bufata igice cyo k’umutwe.
Ibihaza bivamo umutobe banywa uryoha cyane n’amavuta bisiga afasha
uruhu gusa neza no gukuza umusatsi, ahari uruhara hakagaruka umusatsi, iyo ukiri
umusore utarasaza.
Uretse kuba ari ikiribwa kiryoha, ibihaza bikungahaye
ku ntungamubiri zitandukanye zirimo; vitamin A, vitamin E ndetse na vitimini C. Bikungahaye kandi kuri “Beta carotene” igira
uruhare mu gukora Vitamin A.
Vitamine A iboneka mu bihaza, igira uruhare runini mu
gufasha amaso kubona neza, gukesha uruhu no kuvura zimwe mu ndwara zifata uruhu
rugahindana, akarusho kandi gifasha abantu bafite ikibazo cyo kugira uruhara
bakiri bato.
Akamaro k'umutobe w’ibihaza n’amavuta y’inzuzi ni uko bikuza umusatsi, uruhara rukagenda nkuko bitangazwa na Healthy Recipes.
1. Amavuta
y'inzuzi
Amavuta y’inzuzi ateguwe neza agasigwa mu mutwe
ahavuye umusatsi, bifasha umusatsi gukura gahoro gahoro. Aya mavuta akoreshwa nk’imiti ndetse no mu masoko y’imiti iva ku bimera.
Abavuzi ba gakondo nabo bakunze kugurisha aya mavuta ndetse akenshi aba agifite umwimerere atavanzemo ibindi bintu bishobora kwangiza uruhu.
Inzuzi kandi zivamo amavuta meza wasiga umubiri wose
yabugenewe, agafasha ubuhehere bw’uruhu.
2. Umutobe
w’ibihaza
Igitsinagabo cyivuga kenshi ko iki kiribwa cy’igihaza
cyagenewe abagore, ariko mu by'ukuri akamaro kanini kacyo gafasha igitsinagabo. Ibihaza
bikungahaye kuri Zinc ifasha abagore n’abagabo mu gutera akabariro, no
gutekereza neza igihe bayisize ku mubiri, nyuma yo kubonana kw’abashakanye.
Abasore bafite uruhara bakeneye kunywa uyu mutobe
kenshi gashoboka, bakavangamo ubuki. Ubuki nabwo bukungahye ku ntungamubiri
nyinshi harimo na zinc.
Zinc ifasha abagabo kongera umusemburo wa "Testosterone" ubafasha mu gukura mu gihagarago, gukomera kw'imitsi, n'amagufa.
Ni mu gihe ifasha abagore kugira "Prolactin" ibafasha kurinda amabere kurwara no kuyakuza neza, ndetse ikabafasha gukora amashereka igihe batwite, bazakenera babyaye.
Igihe wahuye n'ikibazo cyo kuzana uruhara ukiri muto, tangira gukoresha uyu mutobe w’ibihaza, amavuta y’inzuzi no kurya ibiryo
bikungahaye kuri vitamini A, C na Zinc.
Aya mavuta yakoreshwa n'uwo ari we wese ayisiga ku mubiri kuko inzuzi zikesha uruhu, ndetse bamwe barazikaranga bakazirya
Bimwe mu bitera uruhara abasore harimo kwisiga amavuta yangiriza imikurire y'umusatsi
TANGA IGITECYEREZO