Kigali

Uganda: Biswanka yahita ahagarika Ishyirahamwe ry’Abahanzi aramutse atorewe kuriyobora

Yanditswe na: NKUSI Germain
Taliki:8/02/2025 20:13
0


Derrick Biswanka, umuhanzi wamenyekanye cyane mu itsinda rya Fangone Forest Entertainment", yavuze ko aramutse abonye ububasha bwo kuyobora ishyirahamwe ry’abahanzi muri Uganda "Uganda National Musicians Federation (UNMF)", yarihagarika.



Yatangaje ko atabona inyungu irambye iri muri iri shyirahamwe ndetse akaba abona ntacyo rifite rihindura ku bahanzi cyane cyane abahanzi bashya. Biswanka yavuze ko abahanzi bashya bagira ibihe bikomeye byo kubona ibyiza by’umuryango wa UNMF, ndetse ngo ni gake kumva ko abahanzi bamamaye mu myaka ibiri cyangwa itatu ishize bahura n’abakunzi babo mu bikorwa by’ishyirahamwe. 

Nk'uko bitangazwa na Mbu.ug ducyesha iyi nkuru, uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo "Rest of My Life na Ontunulemu" yavuze ko ishyirahamwe ryakozwe hagamijwe inyungu z’itsinda runaka ry’abahanzi, ariko abenshi nta nyungu na nke zibageraho.

Biswanka yemeje ko abaye afite ububasha, yahagarika ibikorwa byose by’ishyirahamwe kandi yashyiremo imbaraga zose mu gufasha abatuye mu gihugu, dore ko benshi bakomeje kugerwaho n’ubukene ndetse n’akarengane katurutse ku bagize nk'uko bigenda bivugwa. 

Yatanze urugero rw’uko amafaranga yose yishyurwa ku banyamuryango ba UNMF yagombye gushirwa mu bikorwa bigamije gufasha abaturage ndetse n’abakene bo mu gihugu.

Ishyirahamwe ry’Abahanzi ba Uganda rifite uruhare runini mu guteza imbere umuziki w’iki gihugu. Rifasha abahanzi kubaka umwuga, gusohora ibikorwa byabo no kubageza kure ku buryo bworoshye ku bakunzi. 

Ni umuyoboro w’ingenzi mu guteza imbere ibikorwa by’umuco, ndetse ukaba ufite ibikorwa bitandukanye bijyanye no guharanira uburenganzira bw’abahanzi.

Mu gihe Biswanka avuga ko ishyirahamwe ry’Abahanzi rya Uganda rifite intego zidashimishije ku bahanzi, hari abavuga ko rifite akamaro gakomeye mu guhuza abahanzi no kubafasha kubona amahirwe yo kwigaragaza no kwiyungura ku musaruro w’ubuhanzi bwabo. 

Gusa bisaba ko habaho impinduka kugira ngo umuryango urusheho gufasha abakiri bato no kubafasha kugira uruhare mu guteza imbere umuziki wa Uganda.

Umuhanzi Derrick Biswanka yavuze ko ishyirahamwe rishinzwe umuziki muri Uganda nta nyungu abona rifite






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND