Kigali

Mukura VS yagarikiye Muhazi United i Huye, Haruna Niyonzima ahana Bugesera FC

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:8/02/2025 17:40
0


Ikipe ya Mukura VS yatsinze Muhanzi United naho Haruna Niyonzima afasha AS Kigali gutsinda Bugesera FC mu mikino yo ku munsi wa 16 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.



Ni mu mikino yakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2025 Saa Cyenda.

Kuri Stade mpuzamahanga ya Huye Mukura VS yari yakiriye Muhazi United. Uyu mukino watangiye ikipe ya Muhazi United isatira cyane abarimo Romeo barekura amashoti aremereye ariko Nicolas Sebwato agatabara.

Ku munota wa 23 Mukura VS yabonye uburyo buremereye imbere y'izamu ku mupira Boateng Mensah yabonye ari mu rubuga rw'amahina, gusa atinda gutera birangira umunyezamu awumukuyeho agwa hasi ashaka penariti ariko umusifuzi arabihakana.

Mukura VS yaje kongera kurata igitego cyabazwe kuri kufura nziza yatewe na Fred Niyonizeye maze umupira uragenda ukubita igiti cy'izamu, Malanda Destin agiye gusongamo asifurwa kurarira.

Mbere y'uko igice cya mbere kirangira, Boateng Mensah yumije abari muri sitade mpuzamahanga ya Huye ku mupira mwiza yahawe na Jordan Dimbumba asigaranye n'umunyezamu gusa ariko arekuye ishoti rikubita igiti cy'izamu rivamo. 

Mu gice cya kabiri amakipe yombi yaje agerageza gushaka uko yabona igitego ariko ukabona nta n'imwe ikora itandukaniro. 

Ku monota wa 59 Muhazi United yabonye kufura nziza ku ikosa Ishimwe Abdoul yakoreye Romeo aba ari nawe uyutera ariko ikubita mu rukutq.

Ku munota wa 78 Mukura VS yabonye igitego cya mbere ku mupira mwiza wahinduwe na Hakizimana Zubel maze Sunzu Bonheur acika ba myugariro ba Muhazi United ahura nawo mu rubuga rw'amahina awushyira mu izamu.

Umukino warangiye Mukura VS yegukanye amanota atatu itsinze Muhazi United 1-0.

Indi mikino yabaye AS Kigali yatsinze Bugesera FC igitego 1-0. Ni igitego cya Haruna Niyonzima ku munota wa 51.Ni mu gihe Rutsiro FC yo yanganyije na Police 0-0.

Haruna Niyonzima yishimira igitego 

Mukura VS yatsinze Muhanzi United 1-0






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND