Kigali

Ibikomeje kuzambya iterambere ry'ubukerarugendo muri Afurika

Yanditswe na: Dushime Nina Cynthia
Taliki:4/03/2023 12:11
0


Abazobereye mu by'ubukerarugendo bibaza ikitezwe kuri ejo hazaza h'ubukerarugendo muri Afurika? Ariko nyamara kugira ngo ubone igisubizo cy'ikibazo, ni uko ubanza kumenya imbogamizi ziriho uyu munsi, ku buryo zakosorwa mu bihe biri imbere.



Nk'uko twabigarutseho mu nkuru yacu y'uyu munsi, ikigo gishinzwe ubukerarugendo ku Isi WTO (World Tourism Organization), cyagaragaje zimwe mu mbogamizi zihurirwaho naba mukerarugendo, ndetse n'abakora mu bukerarugendo nyirizina - bemeza ko zidindiza iterambere ryabwo by'umwihariko mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere byiganjemo iby'Afurika. 

1. Ihindagurika n'izamuka ry'ibiciro 

Kimwe mu mbogamizi zikomeye ubukerarugendo buhura nazo, ni ihindagurika ry'ibiciro, bivuze ko bigoye gupangira urugendo rwo mu gihe kirekire kiri imbere, ndetse bigira n'ingaruka kubakora ubukerarugendo mu bice bitandukanye.

Uretse guhindagurika kw'ibiciro hari n'izamuka ryibiciro (Inflation) aho mu mahoteri n'amaresitora usanga bazamura ibiciro bakagabanya serivisi zitangwa, siho gusa kuko no muri sosiyeti zitwara abagenzi by'umwihariko mu kirere - icyo kibazo cyabagezeho.

Ibi biciro bihanitse na serivisi iri hasi, usanga bishishikariza ba mukerarugendo kugendera kure izi ngendo zihenze, bikagira ingaruka k'ubukerarugendo muri rusanjye, bibudindiza.


2. Umusoro w'ubukerarugendo

Usanga ubukerarugendo ari kimwe mu nzego zisabwa imisoro iri hejuru cyane mu bihugu bitandukanye, iyi misoro kandi igatangwa na buri wese ufite aho ahuriye n'ubukerarugendo uhereye kubakoresha ingendo (Operators), abatwara abantu (Transporters) no kuva kubakora ingendo zo mu kirere kugeza ku ma hoteri acumbikira ba mukerarugendo.

Iyi misoro irimo, umusoro kuri serivisi yatanzwe, kenshi wishyuzwa uwahawe iyo serivisi mu buryo bwo kongererwa igiciro ku gisanzwe, umusoro ku bikoresho bifite agaciro kari hejuru (Luxury Tax), imisoro itandukanye ku bwikorezi (Transportation tax) n'indi.

Ikiyongereyeho kandi, usanga ibiciro by'iyi misoro bitandukanye mu bihugu bitandukanye, kandi bikarangira iyi misoro yose igiye ku bagenzi, bakishyuzwa umurengera ku giciro bagombaga gutanga, ibi byose bikabera imbogamizi impande zose mu bukerarugendo.

3. Umutekano waba mukerarugendo

Umutekano ni ikintu cyambere kigomba kwitabwaho kuri ba mukerarugendo bageze ahantu runaka. Umutekano muke wabaye kimwe mu bidindiza iterambere ry'ubukerarugendo by'umwihariko mu bihugu bya Afurika, kuva mu myaka myinshi ishize.

Ubuyobozi butavuga rumwe, ibitero by'iterabwoba, byose biri mu bidindiza iterambere ry'ubukerarugendo, s'ibi gusa kuko ubukerarugendo bwongera bukagirwaho ingaruka n'ubukungu buri hasi, buterwa n'umutekano muke no kutabona umwanya wo kwiyubaka wa bimwe mu bihugu biri mu ntambara. 

Umutekano uhuzagurika nawo utuma ba mukerarugendo bacika intege zo kujya mu bice bimwe na bimwe, batitaye ko hari ibibazo cyangwa nta bibazo bihari mu gihe runaka. 

Ubukerarugendo kandi bugirwaho ingaruka n'ibyorezo n'ibiza birimo imitingito, imyuzure, kuruka kw'ibirunga nibindi, akenshi usanga ari ibintu biza bitunguranye, ariko bikaba byaca intege abakerarugendo, gutemberera muri ako gace.

4. Ibibazo by'igenzura no kwambuka imipaka

Uburyo bwo kwambuka imipaka burimo kubona ibyangombwa nka Viza na Passport, nabyo bigonga ba mukerarugendo cyane. Kubona Viza mu buryo bugoye cyangwa bitinze cyane, bituma ba mukerarugendo batagera mu bice bimwe na bimwe.


Ndetse usanga hari ibikorwa byinshi bindindira bitewe no kutabona impushya no kwemererwa ku gihe, ibi bikunze kuba ku banyamahoteri n'abatwara ba mukerarugendo batinda guhabwa ibyangombwa runaka.

Ibi kugira ngo bikosorwe hagakwiye kubakwa ibikorwa remezo by'indakemwa, gushyiraho komisiyo zishinzwe kwihutisha itangwa ry'imushya n'ibigo bifite mu nshingano ndetse bireberera ubukerarugendo, kugirango barusheho kwigwizaho ikizere cyaba mukerarugendo b'abanyamahanga.

5. Ikoranabuhanga

Ikoranabuhanga ni kimwe mu byorohereza cyane iterambere ry'ubukerarugendo, ibice bimwe by'umwihariko ibyitaruye imijyi, usanga bifite ibyiza nyaburanga ariko habura ikoranabuhanga ryo kubasha kubimurika kugira ngo ba mukerarugendo babibone.   

Gusa nanone ntihakwirengagizwa imbaraga abakora ingendo bamaze gushyira mu kubaka imbuga (Website) zifashishwa n'abamukerarugendo mu kubona amakuru yuzuye no kubasha kuvugana na ba nyirazo byoroshye mu gihe bakeneye gusura ibice runaka. 

6. Ubumenyi bw'abakora mu bukerarugendo 

Ikintu gikomeye kigonga iterambere ry'ubukerarugendo by'umwihariko muri Afurika ni ibura ry'abakozi bize, batojwe, bafite imbaraga, bazi indimi na barwiyemezamirimo bumva neza imiterere y'ubukerarugendo kandi babihuguwemo. Abakora ibyubukerarugendo babyumva neza batanga amahirwe yo kugera kwiterambere ryabwo mu bihugu babarizwamo.


Abakozi bakora ubukerarugendo bufite ireme, babigeraho binyuze mu guhabwa amasomo n'amahugurwa akubiyemo ubumenyi kw'itumanaho na tekiniki zihariye zikoreshwa mu bukerarugendo, tutibagiwe ikinyabupfura no gukoresha neza umutungo.

Ahazaza h'ubukerarugendo ni heza mu gihe ibyavuzwe hejuru bishakiwe ibisubizo, buri cyose mu buryo bwacyo, bihurijwe hamwe byageza ku iterambere ryejo hazaza h'ubukerarugendo. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND