Kigali

Rayon Sports yabonye umutoza mushya wongerera imbaraga abakinnyi

Yanditswe na: Aloys Niyonyungu
Taliki:1/01/2025 18:22
0


Ikipe ya Rayon Sports yabonye umutoza wongerera imbaraga abakinnyi ariwe Hategekimana Corneille asimbuye Umunya-Afurika y’Epfo, Ayabonga Lebitsa, uheruka kuyisezera.



Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Mutarama 2025, nibwo Visi Perezida w'iyi kipe yambara Ubururu n'Umweru,Prosper Muhirwa yeretse uyu mutoza abakinnyi ubwo bari mu myitozo itegura umukino wa Police FC uzakinwa mu mpera z'iki Cyumweru.

Ni nyuma y'uko Ayabonga Lebitsa wari ufite inshingano zo kongerera imbaraga abakinnyi ba Rayon Sports yerekeje iwabo mu biruhuko gusa akaza kuyisaba gutandukana nayo aho yavuze ko afite ibibazo by'umuryango.

Ntabwo ari ubwa mbere Hategekimana Corneille agiye kuba umutoza wongerera imbaraga abakinnyi muri Rayon Sports dore ko yayiherukagamo mu  2019 ubwo yakoranaha na Robertinho wari umutoza Mukuru icyo gihe none n'ubu akaba ariko bimeze.

Ntabwo aba bombi bakoranye muri iyi kipe gusa dore ko baje gukorana no mu ikipe ya Simba SC yo muri Tanzania.

Corneille wabarizwaga muri Gasogi United kugeza ubu yabwiye Abakinnyi ba Rayon Sports ko bazafatanya muri byose kugira ngo ibihe byiza barimo babigumemo.

Kugeza ubu Rayon Sports FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 33 ku rutonde rwa Shampiyona.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND