Meteo Rwanda yatangaje ko mu Rwanda hateganyijwe imvura iri ku kigero cy’impuzandengo isanzwe igwa mu kwezi kwa Mutarama uretse mu bice byinshi by’uturere twa Rusizi na Nyamasheke, Uburengerazuba bw’uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe n’igice gito cy’akarere ka Karongi ahegereye kuri Pariki ya Nyungwe, hateganyijwe imvura iri hejuru gato.
Hateganyijwe, imvura iri hagati ya milimetero150 na 180 hanshi mu turere twa Rusizi na Nyamasheke , Uburengerazuba bw’uturere twa Nyaruguru na Nyamagaben’igice gito cy’Amajyepfo y’akarere ka Karongi. Imvura iri hagati ya milimetero 120 na 150 iteganyijwe mu turere twa Rutsiro, Rubavu, Nyabihu, Huye, mu bice byinshi by’uturere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango, Ngororero, Musanze na Burera, ahasigaye ni mu turere twa Nyaruguru, Nyamasheke, Karongi, Nyamagabe na Rusizi.
Imvura iri hagati ya milimetero 90 na 120 iteganyijwe mu turere twa Rulindo, Kamonyi, Muhanga, Gakenke na Gicumbi, ahasigaye ni mu turere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango, Ngororero, Musanze, Burera, amajyaruguru n’uburengerazuba bw’umujyi wa Kigali n’agace gato k’uburengerazuba b’akarere ka Bugesera.
Imvura iri hagti ya milimetero 60 na 90 iteganyijwe mu bice bisigaye by’uturere twa Bugesera, Kamonyi na Gicumbi, igice gisigaye cy’umujyi wa Kigali no mu burengerazuba bw’uturere twa Ngoma, Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare.
Igice gisigaye cy’uturere twa Ngoma na Rwamagana, ahenshi mu turere twa Kirehe na Kayonza, ibice byo hagati ya akarere ka Gatsibo n’igice gito cy’uburengerazuba n’amajyepfo by’akarere ka Nyagatare hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 60. Ahasigaye mu ntara y’uburasirazuba hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 0 na 30.
Hateganyijwe kandi ubushyuhe ku buryo bukurikira, ahazashyuha cyane kurusha ahandi hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya dogere serisiyusi 28 na 30, ni mu karere ka Bugesera, ibice byinshi by’umujyi wa Kigali n’akarere ka Nyagatare, Amayaga, Uburengerazuba bw’akarere ka Ngoma na Rwamagana, amajyaruguru y’akarere ka Gatsibo, ibice bicye by’akarere ka Kayonza no mu kibaya cya Bugarama.
Ubushyuhe bwuri hagati ya dogere serisiyusi 18 na 20 buteganyijwe mu bice bynshi by’uturere twa Nyabihu na Musanze, uburengerazuba bwa’akarere ka Rubavu n’agace gato k’amajyaruguru y’akarere ka Burera.
Ahateganyijwe gukonya cyane kurusha ahandi, hateganyijwe ubushyuhe buri hagati ya dogere serisiyusi 8 na 10, ni mu gice kinini cy’uturere ka Nyabihu, Musanze na Rubavu, amajyaruguru y’uburengerazuba y’uturere twa Ngororero, na Nyaruguru, amajyaruguru y’uburasirazuba y’akarere ka Rutsiro, uburengerazuba bw’uturere twa Nyamasheke na Rusizi, ndetse n’amajyepfo y’akarere ka Karongi.
Ibice byinshi by’uturere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe, niho hateganyijwe ubushyuhe bwo hasi kurusha ahandi buri hagati ya dogere serisiyusi 14 na 16. Ubushyuhe buteganyijwe buzaba buri kukigero cy’impuzandengo y’igihe kirekire.
Hateganyijwe, umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 4 na metero 10 ku isegonda. Umuyaga mwinshi ufite umuvuduko uri hagati ya metero 8 na 10 ku isegonda uteganyijwe henshi mu karere ka Nyaruguru, mu majyepfo y‘akarere ka Nyamagabe, uburasirazuba bw’akarere ka Rusizi, agace gato k’uburengerazuba bw’akarere ka Huye, n’amajyaruguru y’akarere ka Nyabihu.
Umuyaga uringaniye ushyira kuba mwinshi uri hagati ya metero 6 na metero 8 mu isegonda uteganyijwe henshi mu gihugu uretse ahavuzwe haruguru hateganyijwe umuyaga mwinshi, no mu bice byinshi by’umujyi wa Kigali, n’iby’uturere twa Rutsiro na Nyamasheke.
Uburengerazuba bw’uturere twa Karongi na Rwamagana, Amajyepfo y’uturere twa Gicumbi na Rulindo, amajyaruguru y’uturere twa Bugesera na Ngoma n’uburasirazuba bw’akarere ka Kamonyi , hateganyijwe umuyaga iringaniye ufite umuvudukuri hagati ya metero 4 na metero 6 ku isegonda.
Amakarita akurikira aragaragaza birambuye inano y'imvura, umuvuduko w'umuyaga n'ubushyuhe biteganyijwe mu Rwanda muri Mutarama 2025, muri buri karere.
Umwanditsi: KUBWIMANA Solange
TANGA IGITECYEREZO