Wa munsi Mugisha Benjamin [The Ben] yari ategereje! Ni kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Mutarama 2024, ubwo aba abataramira abafana n’abakunzi b’umuziki we mu gitaramo kibinjiza mu mwaka Mushya wa 2025, ahuza no kubamurikira Album ye ya Gatatu yise “Plenty Love” iriho indirimbo 12.
Ni igitaramo kidasanzwe mu rugendo rw’uyu mugabo, kuko agiye kugikorera muri BK Arena, inyubako yakunze gutaramiramo mu bitaramo bitandukanye, aho yagiye atumirwa mu bihe bitandukanye cyane cyane na kompanyi zinyuranye.
Kuri iyi nshuro ni igitaramo cye bwite! Amaze imyaka irenga 15 agitegereje, ndetse avuga ko ahurira ku rubyiniro n’abahanzi banyuranye, cyane cyane abo bakoranye indirimbo mu bihe bitandukanye, barimo nka Tuff Gang, Princess Priscillah, Rema Namakula, Otile Brown, Diamond n’abandi banyuranye.
Mu bashyitsi bo mu nzego Nkuru z’Igihugu bagaragaje ko bazitabira igitaramo cye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwerererane, Olivier Nduhungirehe, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima n’abandi.
Mu bandi bantu bazwi bagaragaje ko bazitabira igitaramo cya The Ben, barimo umukinnyi wa filime Isimbi Alliance wamamaye nak Alliah Cool, umunyamideli Kate Bashabe n’abandi babanye na The Ben mu rugendo rw’ubuzima n’urw’umuziki.
Butera Knowless aherutse kubwira InyaRwanda, ko The Ben ari umuhanzi wo gushyigikirwa ashingiye ku bikorwa bye n’ubushuti bombi basanzwe bafitanye.
The Ben aherutse kuvuga ko yahisemo kudatangaza abahanzi bazamufasha mu gitaramo cye bitewe n’umwihariko wacyo.
Ati “Inyigo y’igitaramo cyacu twashatse kugira ngo duheshe agaciro umuhanzi, ushobora gutumira umuhanzi mu kumurika umuzingo wawe (Album) ugasanga yihariye igitaramo kandi ari icyawe, ni byiza ko mu gutegura igitaramo umwanya munini tuwuharira nyirizina.”
Yongeraho ati: “Noneho abandi bahanzi bazaririmbamo bakamufasha kugisunika, kugira ngo nikinarangira kizamusige ahantu azahora yishimira, naho ubundi urutonde rw’abahanzi bazamfasha ruriho benshi, kuko umuhanzi wese twakoranye indirimbo abenshi bazaba bahari, ikindi harimo udushya twinshi, harimo no kugaragaza impano nshya z’abakiri bato.”
The Ben yavuze ko Album ye yayise “Plenty Love” kubera urukundo yeretswe n’abafana. Ati “Nayise ‘Plenty love’ kubera ko urugendo rwanjye rw’umuziki mu rwego rw’urukundo neretswe, sinarusobanura ngo ndurangize, urukundo nakiriye kuva natangira uru rugendo rw’umuziki rurenze urugero, ikindi nafashe amazina y’indirimbo zanjye ebyiri (Plenty na True Love) mfata ijambo “Love” riri mu ndirimbo True love nafatanyije n’umugore wanjye nayo ifite icyo ivuze mu buzima bwanjye ndishyira kuri Plenty isobanura urukundo rwihariye abakunzi banjye banyeretse.”
‘Plenty Love’ ibaye Album ya Gatatu The Ben ashyize ku isoko, nyuma ya “Amahirwe ya nyuma” yasohotse mu 2009 na ‘Ko nahindutse’ yamurikiye mu Bubiligi mu 2016.
“Kumurika Album" bisobanura igikorwa umuhanzi akora cyo kumenyekanisha cyangwa gushyira ahagaragara Album nshya y’indirimbo ze ku mugaragaro.
Ni igikorwa gihambaye mu rugendo rw’umuhanzi, kuko kiba ari uburyo bwo gusangiza abakunzi be umusaruro w’ibihangano bye mu buryo bumeze nk’ibirori cyangwa igikorwa cy’ubucuruzi.
Mu bisanzwe, kumurika Album bishobora kujyana n’ibikorwa bikurikira:
Igitaramo cyihariye: Umuhanzi ashobora gutegura igitaramo cyo kumurika album aho aririmbira indirimbo ziri kuri iyo album ku nshuro ya mbere mu buryo bwa Live.
Itangazamakuru: Umuhanzi ashobora guhamagara itangazamakuru kugira ngo atange amakuru arambuye kuri iyo album, arimo insanganyamatsiko yayo, ubutumwa, n'ibyo yifuzaga kugeraho.
Ibyifashishwa mu kwamamaza: Harimo gukora amashusho y’indirimbo (Video clips), gushyira indirimbo ku mbuga zicururizwaho umuziki nka Spotify, YouTube, Apple Music, n’izindi.
Kuvuga ku bufatanye: Aho umuhanzi ashobora kuvuga ku bantu bamufashije kuri iyo album, nko gutunganya umuziki (producers), abacuranzi, n’abandi bafatanyabikorwa.
The
Ben yaherukaga gutaramira muri BK Arena, mu gitaramo yari yatumiwemo cya ‘Rwanda
Rebirth’ cyabaye, ku wa 2 Kanama 2022 yahuriyemo n’abarimo umuraperi Bushali.
Ariko kandi muri Kanama 2023, yataramiye muri iyi nyubako binyuze mu mikino ya
BAL, yabaye tariki 1 Kamena 2024.
Kuva saa munani z'amanywa, abantu mu ngeri zinyuranye bari bageze kuri BK Arena bitegura kwinjira ngo bihere ijisho igitaramo
Abatwaye imodoka bahawe 'Parking' ya Sitade Amahoro n'ahandi mu rwego rwo kubafasha kwitabira iki gitaramo mu buryo bworoshye
Mbere y'uko buri wese yinjira muri iki gitaramo, yabanzaga kugaragaza itike yaguze cyangwa se 'invitation' yahawe
Amagana y'abantu yitabiriye iki gitaramo mu rwego rwo gushyigikira The Ben amurika Album ye ya Gatatu
Mbere yo kwinjira yabanje gufata ifoto y'urwibutso akimara kugera kuri BK Arena
Hari ababanje kwicara hanze bategereje bagenzi babo, cyangwa se bitegura kwitabira iki gitaramo
Mu ntangiriro z'umwaka, inkumi n'abasore bitabira ibitaramo nk'ibi mu rwego rwo gususuruka
Abantu babanje gutonda umurongo kugirango hakorwe uburyo bwiza bwo kwinjira
Yabanje gushaka icyo kunywa mbere y'uko yinjira muri BK Arena mu kwizihiza umwaka mushya
Bitewe n'itike buri wese yaguze, yagiye yambikwa ku kuboko akantu kamuranga
Iki gitaramo "The New Year's Groove" ntabwo kitabiriwe n'abanyarwanda gusa, kuko hari n'abanyamahanga
UKO BYIFASHE AHAGIYE KUBERA IGITARAMO CYA THE BEN MURI BK ARENA
">
Kanda hano ubashe kureba Amafoto ya menshi agaragaza ubwitabire bw'abantu muri iki gitaramo cya The Ben
AMAFOTO: Rene Karenzi&Serge Ngabo- InyaRwamda.com
TANGA IGITECYEREZO