Kigali

Umutoza wa Sudani yiyemeje gushyira itafari ku guhagarika intambara afatanyije n’abakinnyi be

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:1/01/2025 16:31
0


Mu gihe igihugu gikomeje kurangwa n’intambara, umutoza w’ikipe y’Igihugu ya Sudani, James Kwesi Appiah, yasabye abakinnyi be kugira uruhare rukomeye bakaba ku isonga mu kugarura amahoro mu gihugu.



Umutoza w'ikipe y'igihugu ya Sudani,umunya-Ghana James Kwesi Appiah yemera ko kubona itike y’Igikombe cya Afurika no gushaka itike y’igikombe cy’Isi, bakabigeraho byaba umusingi wo kunga igihugu no guhagarika amakimbirane akirimo.

Mu gihe Sudani  ikomeje imirwano hagati y’ingabo zayo na RSF (Rapid Support Forces), yakoze ibitangaza ibasha kubona itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cya 2025 kizabera muri Maroc. Imikino yose y’amajonjora yakiniwe hanze y’igihugu kubera umutekano muke.

James Kwesi Appiah, winjiye muri aka kazi mu bihe bikomeye, abona inshingano ze zirengeje gutoza gusa, ahubwo harimo n’akaboko ke mu gugarura amahoro mu gihugu. Mu kiganiro yagiranye na BBC, yavuze ko afite icyizere cy’uko ruhago ishobora kuba igisubizo mu guhosha amakimbirane.

James Kwesi Appiah  yagize ati “Kubona itike ya CAN (AFCON) ni cyo cyari intego yanjye ya mbere, kandi nishimiye ko twabigezeho. Ariko impamvu yatumye nemera iyi mirimo ni ukwizera ko bishobora no kurangiza intambara ziri iwacu. Ni nde ubizi? Wenda umupira w’amaguru ni wo washyira iherezo kuri ibi byose, mu gihe abakinnyi berekanye ko bishoboka bagatanga umusaruro.

Nyuma yo kubona itike y’igikombe cya Afurika, habaye igikorwa kidasanzwe aho abasirikare bashyize intwaro hasi bifatanya n’abaturage bishimira intsinzi ya Sudani. Iki gikorwa cyagaragaje ko umupira w’amaguru ushobora kuba umusemburo w’ubumwe n’ituze.

Kwesi Appiah yavuze ko kubona itike yo gukina Igikombe cy’Isi cya 2026 kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexico na Canada, bishobora kuzasubiza amahoro mu gihugu.

Ati: “ Numvikanye n’abakinnyi, mbasaba guhinduka nka Lionel Messi na Cristiano Ronaldo, bakagira ishyaka ryo gutanga byose ku mpamvu z’ingenzi. Nabibukije amarira y’imiryango yabo yasigaye inyuma, mbasaba gutuma iryo rimwe ryavamo akanyamuneza.

Nibakomeza kuri uwo murongo bakabona n’itike y’Igikombe cy’Isi, bizaba ari intambwe ikomeye mu guhagarika intambara. Amaherezo, amahoro azagaruka. Icyo gihe bazabona ko ibyo baharaniye byatanze umusaruro.”

Sudani iri ku mwanya wa mbere mu itsinda B mu rugamba rwo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi, aho iri mu itsinda ririmo Senegal, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Togo, Sudani y’Epfo na Mauritania.

Intambara yo muri Sudani yatangiye mu 2023, imaze gutwara ubuzima bw’abantu barenga 24,000, abandi miliyoni 11 bavuye mu byabo, mu gihe hafi miliyoni eshatu bahungiye mu bihugu by’ibituranyi.Umutoza wa Sudani abona umusaruro mwiza w'igihugu mu mupira w'amaguru ushobora guhagarika intambara ikomeje guhitana abaturage

James Kwesi Appiah yashimangiye ko kugarura amahoro muri Sudani ari ukwitwara neza bishoboka mu mupira w'amaguru






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND