Alvaro Calvo masa umukinnyi wa BasketBall ukomoka mu gihugu cya Espagne, yasinyiye ikipe ya Kigali Titans amasezerano azasozanya n’uyu mwaka w’imikino.
Alvaro
wavutse tariki 27 Werurwe 1983, yamaze kwemezwa nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya
Kigali Titans iri gukina icyiciro cya mbere cya Basket mu Rwanda bwa mbere. Alvaro
ukina nka power forward aje mu ikipe ya Kigali titans abisikana na Perry
wayifashije cyane mu mikino itambutse ya shampiyona ariko akaba agiye gukina
imikino ya BAL, dore ko yari yasinye amasezerano y’amezi atatu gusa.
Masa
kuva muri 2018 yakiniye ikipe ya Ferroviario de Maputo yo muri Mozambique, aho
yatwaranye nayo ibikombe bibiri bya shampiyona akanaba umukinnyi mwiza wa
shampiyona benshi bita MVP (Most Valuable Player).
Alvaro masa yakiniye amakipe atandakunye y’i Burayi, America y’amajyepfo ndetse no muri Africa.
Ubwo
iyi kipe ya Ferroviario de Maputo yakinaga irushanwa rya BAL muri 2021, uyu
mukinnyi yayoboye abandi mu batsinze amanota menshi afasha iyi kipe ye kugera
muri kimwe cya kane cy’irangiza.
Alvaro
Calvo masa aheruka gukinira ikipe ya Urunani yo mu gihugu cy’u Burundi ubwo
yashakaga itike yo kuzakina imikino ya nyuma ya BAL 2023, gusa byaje kurangira
iyi kipe itabonye iyi tike.
Ikipe
ya Kigali Titans ikomeje kugenda yiyubaka cyane kugira ngo biyifashe kugera ku
ntego zayo zo guhatana n’amakipe asanzwe akomeye muri shampiyona ya basketball, nk’uko umuyobozi wayo Junior adahwema kubyibutsa abakinnyi ndetse
n’abakurikirana uyu mukino wa basketball mu Rwanda.
Alvaro Calvo ni umukinnyi uzwiho gukoresha imbaraga mu kibuga ndetse n'ubwitange buri hejuru
TANGA IGITECYEREZO