RFL
Kigali

Indirimbo ya Rema yaciye agahigo kuri Youtube

Yanditswe na: Theos Uwiduhaye
Taliki:30/01/2023 18:00
0


Indirimbo y’umuririmbyi Divine Ikubor uzwi nka Rema wo muri Nigeria yaciye agahigo kuba indirimbo ya mbere yarebwe cyane kuri Youtube yo muri Afrobeat.



Iyi ni iyo yise ‘Calm Down’ imaze amezi 11 ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa na miliyoni 355 z’abantu.

Bikaba ari byo byayigize indirimbo ya mbere ya Afrobeat ikuye kuri uyu mwanya iya CKay yise ‘Love Nwatiti Remix’ yahuriyemo na Joeboy na Kuami Eugene. Iyi yarebwe na miliyoni 354.

Uretse ‘Calm Down’ yakozwe bwa mbere na Rema wenyine ari nayo yarebwe izi nshuro, iyo yasubiranyemo na Selena Gomez nayo imaze kurebwa cyane kuko imaze kugeza kuri miliyoni zirenga 260.

Rema afite imyaka 22 y’amavuko. Yavutse tariki 1 Gicurasi 2000, muri Leta ya Edo muri Nigeria.

Yamenyekanye cyane mu 2019 ubwo yasohoraga indirimbo "Iron man". Iyi ndirimbo ye yanagaragaye mu z’impeshyi Barack Obama yakundaga kumva (playlist).

Mu 2019 yasinye amasezerano na Jonzing World, Ikigo cya kabiri cya Mavin Records ya Don Jazzy yamamaye muri Afurika, cyanazamukiyemo abahanzi barimo Tiwa Savage.

Rema yamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo "Dumebi", "Why", "Corny", "American Love", "Spiderman", "Trap Out the Submarine", "Bad Commando", "Lady";

"Dumebi" yanaje gusubiramo ari kumwe n’umuhanzikazi w’Umunyamerika Becky G, "Beamer (Bad Boys)", "Ginger Me", "Woman", "Peace of Mind", "Bounce", "Soundgasm" n’izindi.

Mu 2021 Rema yaje kuririmbira mu Rwanda 

REBA INDIRIMBO YA REMA YACIYE AGAHIGO

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND