Tuyizere Kellia [Kellia] nyuma y'uko ahuriye na Alyn Sano mu ndirimbo ‘Ndabizi’, yakoze indi nshya yise ‘Together’ yanditswe na Niyo Bosco.
Kuwa 16 Nzeri ni bwo Kellia yasangije abakunzi be indirimbo ‘Ndabizi’ yakoranye na Alyn Sano, ikaba yarakiriwe neza n’abakunzi b’umuziki nyarwanda. Kuva yagera ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki, yakomeje gukundwa cyane,
Mu kiganiro na inyaRwanda, Kellia yagarutse ku ndirimbo yashyize hanze nshya yise ‘Together’. Mu marangamutima menshi yashimiye Alyn San agira ati”Ni umuhanzi mwiza yaba mu miririmbire, yaba uko yitwara ku rubyiniro yaba imyandikire, aruzuye.”
Agaragaza ko
abahanzi bari kuzamuka bashyize imbere ubufatanye nubwo atari ko bimeze muri bakuru babo ati”Byose ni
ukwiga muri rusange haracyarimo ikibazo ariko nkuko mubizi mu kiragano gishya
byaratangiye.”
Yavuze ku ndirimbo
yashyize hanze ati”Indirimbo nashyize hanze yitwa ‘Together’ irimo
inkuru y’urukundo, ikaba yaragizwemo uruhare n’abantu benshi kuko umwanditsi ni
Niyo Bosco, yatunganijwe n'aba Producer batatu Meyla, Loader na Bob.”
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA NANA, KELLIA NA OXYGEN
KANDA HANO UREBE UNUMVE TOGETHER YA KELLIA
">Kellia yashyize hanze indirimbo yanditswe na Niyo Bosco nyuma yiyo aheruka gukorana na Alyn SanoTogether ikubiyemo inkuru y'urukundo, Kellia avuga ko iy'impeshyi ahishiye byinshi abakunzi be
TANGA IGITECYEREZO