RFL
Kigali

Kim Kardashian yagiranye ibiganiro na Kamala Harris ku ivugurura ry'ubutabera mpanabyaha

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:26/04/2024 8:10
0


Icyamamarekazi mu mideli, Kim Kardashian yatumiwe muri White House mu biganiro byamuhujije na Visi Perezida, Kamala Harris, aho baganiriye byinshi ku ivugurura ry'ubutabera mpanabyaha muri Amerika.



Ku wa Kane w'iki cyumweru, Kim Kardashian yifatanije na Visi Perezida Kamala Harris muri White House mu nama nyunguranabitekerezo yo kuganira ku mbabazi zatanzwe na Perezida Joe Biden zabaye intabwe nini yateye muri politiki y’ubutabera mpanabyaha.

Iki kiganiro kije nyuma y'umunsi umwe Perezida Biden atanze imbabazi ku bantu 11 kandi agabanya ibihano by'abandi batanu bari bahamwe n'ibyaha bidakorerwa ibiyobyabwenge. Iki kiganiro kandi cyahuje Kamala Harris na Kim Kardashian hamwe n'abahawe imbabazi uko ari 11.

Kim Kardashian yatumiwe mu biganiro muri 'White House' bigaruka ku ivugurura ry'ubutabera mpanabyaha

Muri ibi biganiro, Harris yagize ati "Njye nizera cyane imbaraga zo kubabarirwa no guhamba amahirwe ya kabiri ku mfungwa." Ati: "Ntabwo ari ikimenyetso cya sosiyete sivile ko twemerera abantu inzira yo gutera imbere no kubaha inkunga n'umutungo bakeneye kugira ngo babigereho? Ni inshingano zacu zo kubashyigikira kubona ibyo bakeneye mu butabera no mu buzima busanzwe"

Visi Perezida Harris yavuze ko imfungwa zikwiriye imbabazi n'amahirwe ya kabiri

Harris yashimiye Kim Kardashian, wasuye White House inshuro nyinshi mu gihe cy’ubuyobozi  bwa Trump kugira ngo ahatire ivugurura ry’ubutabera mpanabyaha. Yagize ati: ''Ubuvugizi bwawe ndetse n’uko wakoresheje izina ryawe mu buryo bwazamuye rwose akamaro ko kuvuga no kwitangira amahirwe ya kabiri ku mfugwa n'abandi bafunze bazira ubusa. ”

Kamala Harris yanashimiye Kim Kardashian kuba yarakoresheje izina rye akora ubuvugizi kuri sisitemu y'ubutabera mpanabyaha

Kim Kardashian yagize ati: "Ndi hano kugira ngo mfashe kandi nkwirakwize ubutumwa.", Mbere yo kubwira abahawe imbabazi ati "yishimiye cyane kuba ndi hano kumva inkuru zanyu."

Kardashian yavuze ko gusangira inkuru bwite bifasha abantu batari mu nzego z’ubutabera mpanabyaha kumva imbogamizi zo kongera kwinjira muri sosiyete nyuma yo gufungwa.

Umunyamideli Kim Kardashian yaganiriye n'abahawe imbabazi, agaruka ku ruhare rwe mu gutangaza ubutumwa bwo guhindura ubutabera

Ati: "Igihe cyose nagiye gusura gereza, nahuye nabamwe mu bantu bajijutse bafite ibitekerezo byiza kandi nkareba impinduka zibaho kugirango bongere gufungurwa, ntekereza ko bigiye guhinduka bigasiga impinduka ku butabera mpanabyaha bw'igihugu cyacu''.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND