Byaba ari igihombo ku gihugu! Aya ni amwe mu magambo ya nyuma Rugamba Yverry wamamaye nka Yverry yavugiye ku butaka bw'u Rwanda mbere yo gufata rutemikirere imujyana mu Mujyi wa Vancouver no muri Toronto mu gihugu cya Canada.
Yabibwiye Abanyamakuru,
ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 24 Mata 2024, bari bamubajije niba koko
atazagumayo nk'uko byagenze kuri bamwe mu bahanzi bamubanjirije, bagiye bava i
Kigali bagiye mu kazi, bakagenda nka za hene!
Aba
banyamakuru nubwo babarizaga abakunzi b'umuhanzi Yverry, ariko ikibazo cyabo
cyari gifite ishingiro kuko uyu si we muhanzi wa mbere, yewe bimaze kuba nk'aho
bitakiri inkuru kumva 'umuhanzi runaka wavuye i Kigali yagera muri Leta Zunze
Ubumwe za Amerika, Canada n'ahandi, ntagaruke’.
Impungenge z'abibaza niba umuhanzi wagiye i Bwotamasimbi
atazagaruka zifite ishingiro!
The Ben na
Meddy basa n'abafunguye amarembo y'abahanzi! Ku wa 4 Nyakanga 2010, bombi
berekeje muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gitaramo cyari cyiswe “Urugwiro
Conference.”
Bagiye
bafite impapuro bahawe na Guverinoma y’u Rwanda nk’abagiye mu butumwa bw’akazi
ka Leta (Passport de service). Nta gikorwa kindi bari gukora, uretse kuririmba
ubundi bakagaruka mu Rwanda mu minsi yari iteganyijwe itarenga 15.
Siko
byagenze, kuko aba bahanzi ‘batorokeye’ muri Amerika. The Ben yagarutse mu
Rwanda nyuma y’imyaka itandatu (Mu Kuboza 2016).
Ubwo yari
ageze ku kibuga cy’indege, yabajijwe impamvu yatorotse abanza kuzunguza umutwe
no kwanga gusubiza iki kibazo, ariko mu magambo yabwiye abanyamakuru ko ari
ikibazo bwite kuri we.
Ati “Ubwo ni ubuzima bwanjye bwite, ntabwo nifuza kubitindaho cyane. Gusa nkunda u Rwanda, kandi nishimiye kuba ndugarutsemo nyuma y’imyaka itandatu, nkaba nsanze hari abantu twakoranye n’abandi bashya dukorana nishimiye kubamenya.”
The Ben
yashimye Guverinoma y’u Rwanda, avuga ko bakosheje ariko kandi basabye
imbabazi. Ati “Ndashimira cyane Leta y’u Rwanda ko ari umubyeyi, yadufashe
nk’abana bayo, twarakosheje twanasabye imbabazi.”
Ubwo Meddy
yari ageze mu Rwanda nyuma y’imyaka irindwi, ku wa 26 Kanama 2017, yavuze ko
yatorotse kubera ko nk’undi mwana wese yashakaga kugerageza ubuzima bushya.
Agira ati
“Urabona iyo umuntu akiri muto, ahora ashakisha amahirwe arenzeho, ngo ubuzima
bugende neza. Ni muri urwo rwego nagiye kandi numvaga hari igice cy’inzozi
zanjye zigiye kugerwaho.”
Birakwiye ko umuhanzi ufite izina rikomeye i Kigali, yitwa
uwatorotse igihugu?
Mu bihugu
byateye imbere, hari ubuzima usanga benshi mu bakiri mu nzira y'amajyambere birimo
n'u Rwanda barota. Abahanzi n’abo bari muri abo baba barabyirutse bafite izo
nzozi zo kugera kure.
Ku wa 14
Gicurasi 2019, abasore n’inkumi 20 bo mu Itorero Inganzo Ngari berekeje muri
Leta Zunze Ubumwe za Amerika bitabiriye Iserukiramuco Nyafurika ry’Imbyino rizwi
nka Dance Africa Festival ritegurwa n’Ikigo cya Brooklyn Academy of Music.
Mbere yo
guhagaruka i Kigali, baganirijwe n’abayobozi barimo Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Inararibonye,
Tito Rutaremera, ndetse barahiriye kuzuza inshingano bahawe n’Igihugu.
Banavuze
indahiro igiri iti “Maze kumva ibyo amategeko agenga urugendo rw’Inganzo Ngari
muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndahiriye imbere y’Imana ishobora byose
n’iri koraniro, ko nzubahiriza amasezerano ngiranye n’itorero, ko nzitwara neza
ngendeye ku ndangagaciro zibereye umunyarwanda,”
“Ko
ntazakoza isoni itorero muri iki gikorwa harimo no gusubira mu gihugu cyambyaye
u Rwanda, nindenga kuri aya masezerano nzakurikiranwe n’amategeko.”
Bakigera muri Amerika, bagombaga gukora ibitaramo bitanu no kwigisha abakiri bato kubyina, ariko byarangiye ababyinnyi 8 batorotse.
Abatorotse
ni: Gasigwa Emmanuel, Hategekimana Ismael, Mukashyaka Clarisse, Nsabimana
Aloys, Uwizerwa Albert, Uwitonze Dieudonne, Umuhoza Amissa, Ntwarabashi Salvan
na Gasigwa Emmanuel. - Muri aba umwe muri bo niwe wari ufite Pasiporo.
Ubwo yari
mu nama ya Rwanda Day yabereye mu Mujyi wa Washington muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima
Abdllah yabwiye Abanyarwanda batuye muri kiriya gihugu guhaha ubumenyi,
bakabwifashisha bateza imbere u Rwanda.
Hari aho
yavuze ati “Hamwe n’ubwenge buremano, ubumenyi bushya, za robots n’ibindi,
dukeneye ubumenyi bushya mu rugo. Ariko niba umeze neza hano muri Amerika,
turagushishikariza gukomeza kuba indashyikirwa aho uri. Kandi niba uri
indashyikirwa, uri gukora neza ukinjiza amafaranga, twoherereze amafaranga mu
rugo.”
Kuri iyi
ngingo, umuhanzikazi Bwiza wataramiye muri Uganda, yabwiye InyaRwanda ko gutoroka
ku muhanzi ahanini biterwa n’uko abantu benshi usanga bifuza kujya hanze,
ugasanga rimwe na rimwe n’abagiye ‘ntibagaruka’.
Ati “Rero,
umuhanzi yabona uburyo ajyayo yaba mu kazi cyangwa izindi mpamvu bagatangira
kuvuga ko atazagaruka. Ikindi, ntekereza ko biterwa n’inzozi z’umuntu, ugushaka
kwe cyangwa se aho ashaka kwerekeza ubuzima bwe. Kuko aba ari amahitamo ye.
Ruhumuriza
James [King James], yavuze ko inkuru zikurikizwa umuhanzi wagiye gutaramira
hanze y’u Rwanda, zituruka ku kuba hari abahanzi bagiye bajya gutaramira mu
bihugu by’amahanga, ugasanga bagumyeho.
Ati “Impamvu iyo umuhanzi avuye hano agiye hanze bavuga ko atazagaruka, muri rusange ni uko byigeze biba. Kandi ntabwo byabaye inshuro imwe. Abantu bakomeza gutekereza ko ari ikintu gishoboka.”
Ni ikibazo gikomeye gikwiye gushakirwa umuti
King James
wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zishingiye ku rukundo, avuga ko iki ari ikibazo
cyagutse ku buryo hakwiye kurebwa uko cyashyakirwa umurongo.
Ati “Ni
ikibazo cyakwirwaho! Mu by’ukuri hakamenyekana ikibitera, kuko nyine nk’abandi
bose, uretse n’abahanzi hari abandi bagenda ntibagaruke. Byanze bikunze, hari
impamvu ikwiye kwigwaho, ikabonerwa igisubizo.”
Nduwimana
Jean Paul ‘Noopja’ washinze studio ya Country Records, yumvikanisha ko umuziki
wawukorera aho ariho hose ku Isi, kuko usanga ‘abenshi baba batahiriza umugozi
umwe w’ishema ry’u Rwanda’.
Ariko kandi
asanga abari mu myidagaduro bakarebeye hamwe impamvu zitera iki kibazo zigakemuka
kuko ntaho bisa abahanzi ‘bacu bose bagakoreye umuziki mu Rwanda, kuko umuziki
ari urugamba’. Ati “Ntiwarwana neza urugamba uri kure y’aho urwanira.”
Bwiza yavuze ko abahanzi bajya kuba mu mahanga nabo baba bari gushyira mu bikorwa inzozi z'abo
Umunyamakuru
wa Isibo FM, DC Clement avuga ko kuba umuhanzi ajya gutaramira mu mahanga
bigahuzwa n’uko atazagaruka mu Rwanda, ahanini bituruka ku ngero
z’ababanjirije.
Kuri we asanga
ari ingaruka zifatiye ku kuba Meddy na The Ben baragiye bagahera muri Leta
Zunze Ubumwe za Amerika, bakagaruka nyuma y’igihe.
Yavuze ati
“Kuko niba twari dufite Meddy na The Ben bakomeye muri za 2010/2011 mu Rwanda
bazwi barafashe umwanzuro wo kugenda bakagumayo rero, nta cyizere cy’undi
wajyayo ngo agumeyo bitungurane.”
Yavuze ko
ibi ari byo benshi mu bahanzi bashingiraho, bakabyaza amahirwe babonye yo kujya
gutaramira hanze y’igihugu bagahitamo kuguma mu bihugu byateye imbere kugirango
‘icyizere cy’imibereho ye kitazahungabana’.
DC Clement
avuga ko ibi bimuha ubutumwa butari bwiza kuri we kuko ‘niba buri wese uri mu
myidagaduro arota kujya hanze ntagaruke, nyamara no mu Rwanda hari ubuzima
kandi bishoboka’.
Asanga
hakenewe ingando n’amahugurwa ahagije kuri iyi ngingo, kugirango abahanzi
badakomeza kumva ko amakiriro yabo ari hanze.
Ati “Ndetse
nanatekereza ko hakwiriye n’amahugurwa cyangwa ingando zihariye zagenerwa abari
mu myidagaduro iyo ngingo ikaganirwaho bihagije.”
Uyu musore
witegura kurushinga, yumvikanisha ko umuziki w’u Rwanda utaragera ku rwego
rw’aho watunga wonyine, kuko uyu munsi umuhanzi ashobora kuba afite indirimbo
ikunzwe, yewe akabona n’ibiraka, ariko bwacya mu gitondo akaba umuntu usanzwe.
The Ben yagarutse mu Rwanda nyuma y'imyaka itandatu yitabiriye ibirori byaherekeje umuhango wo 'Kwita Izina '
Umunyamakuru
w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Akayezu Jean de Dieu agaragaza ko
hari impamvu nyinshi zishobora gutuma umuhanzi ufite izina rinini mu Rwanda
ahitamo kujya kuba mu bihugu byateye imbere, umuziki akaba yawureka cyangwa se
agatangirira ku busa.
Yatanze
ingero za bamwe mu bahanzi bagiye bajya hanze y’u Rwanda, ku mpamvu zirenze
iz’umuziki, zirimo nko kwiga ariko ntawigeze agaruka ku isoko ry’umuziki w’u
Rwanda.
Ati “Abo
bose hari uwagarutse ngo yongere gukora tubibone. Ibi rero biri mu mpamvu
zituma iyo abantu babonye umuhanzi agiye batangira gutekereza ko atazagaruka
nk’abandi. Bishingiye kuri bakuru babo rero babanjirije.”
Akayezu
yavuze ko impamvu ihetse izindi ituma abahanzi bahitamo kuguma mu mahanga, ari
uko umuziki w’u Rwanda utaragera ku rwego rw’aho utanga umuhanzi ku rwego
rwiza- Ibintu avuga ko bikwiye gushakirwa umuti urambye!
Bitanga ubuhe butumwa ku bari mu myidagaduro?
King James
avuga ko ibi bitanga ubutumwa bw’uko hari icyuho mu muziki ‘gikwiye gushakirwa
igisubizo mu buryo bw’amikoro cyangwa n’ikindi gishobora gutuma umuntu agenda
ariko ntagaruke.”
Umunyamakuru
wa Goodrich, Stevene Rurangirwa yunga mu rya DC Clement, akavuga ko kuba
umuhanzi ajya gutaramira hanze y’u Rwanda bigakurikirwa n’inkuru zivuga ko
azagumayo, ahanini bishingira ku ngero za benshi bagiye bavuga ko bazagaruka,
ariko amaso agahera mu kirere.
Uyu musore
avuga ko ibi bitanga ubutumwa bw’uko uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda ‘ntabwo
ruriyubaka ku buryo rwatunga abarurimo mu kigero cyo kwihaza’. Asanga hakenewe
‘ingufi nyinshi haba mu bikorera ndetse n’inzengo bitwe za Leta mu gukomeza
kubaka imyidagaduro’.
Umuhanzi
Manzi James [Humble Jizzo] ubarizwa muri Kenya muri iki gihe, yavuze ko iyo
umuhanzi agiye kuba mu mahanga, gutangira umuziki bundi bushya bimugora,
ahanini bitewe nuko umuziki utaragera ku rwego mpuzamahanga, biri no mu mpamvu
atangirira hasi iyo atangiye urugendo rw’umuziki.
Ati “Kuba
ashobora kugenda bigasa naho atangiriye hasi, ni uko ahantu aba agiye umuziki
wacu utagera ahantu uri ku rwego mpuzamahanga, ku buryo byorohera umunyamuziki
wacu uri hariya, kuba yakorerayo umuziki agakomereza ku izina yari afite.
Kubera ko umuziki wacu utazwi cyane, ari umuntu wubatse izina, umuziki wacu
ukurikirwa cyane birashoboka ko yahakorera.”
Humble
yavuze ko gukorera mu gihugu cy’amahanga atari ibintu byoroha, kuko iyo urebye
no mu bindi bihugu abahanzi bagerageza kujya gukorera ahandi bibagora cyane.
Yavuze ko
umuhanzi ugiye kuba mu mahanga agorwa cyane no kongera kwisanga ku isoko
ry’umuziki w’u Rwanda, kuko kenshi bimusaba kugira umuhagararira.
Anagorwa no
kumenyekanisha ibikorwa bye nk’uko byari bisanzwe, kwitabira ibitaramo
n’ibindi. Ati “Iwacu bisaba ko niba abafana bari aho ngaho mu gihugu cyacu, ari
naho ushyira imbaraga, uhagaragare, ukore.”
Humble avuga ko ikibazo cy’abahanzi bahitamo kuguma imahanga, gikwiye kurebwa mu indorerwamo y’ishoramari ridahagije mu muziki mu Rwanda. Yibuka ko hari abagiye babigerageza ku byaza amafaranga umuziki ariko ‘ugasanga ntibikunze’.
Meddy yagarutse mu Rwanda yitabiriye igitaramo 'Beer Fest'
King James avuga ko hakwiye gushakwa igisubizo gituma umuhanzi ugiye gutaramira hanze y'u Rwanda agaruka
Yavuze ko
gukora umuziki bihenze cyane, noneho wajya kureba umusaruro mu rwego
rw’amafaranga ugasanga birahabanye. Ibi bikanagaragarira mu kuba abajyanama,
kompanyi, abashoramari n’abandi batarumva neza uburyo bwo gukorana n’abahanzi
ku buryo babyaza amafaranga ibikorwa bye.
Uyu muhanzi
anajya kure, akavuga ko abaturage batarumva neza uburyo bwo kumva umuziki ari
uko bishyuye, kuko benshi usanga bagifite imyumvire y’uko bumva umuziki ku
buntu.
Ati
“Bishobora no kugutera ihungabana, kuko rimwe na rimwe amafaranga yakagutunze,
birangira agiye mu bikorwa by’umuziki, ibi rero bituma umuhanzi atangiye
gutanga icyizere acika intege. Umuhanzi rero yabona amahirwe yo kujya hanze, rimwe na rimwe
akava mu muziki, akiyemeza gushakisha nk’abandi kugirango azavemo umuntu ufite
icyo yimariye cyangwa se yifashishije.”
Humble
Jizzo asobanura ko kujya hanze y’u Rwanda ugatangira kuhakorera umuziki, atari
ikintu cyoroshye ari nayo mpamvu benshi bakora umuziki mu buryo budahozaho.
Yavuze ko
impamvu zituma umuhanzi ajya kuba hanze zirenze imwe. Hari impamvu yo kuba
umuhanzi yajya hanze agiye kwiga, kuba yagenda kubera ko umukunzi we uba mu
mahanga cyangwa se umugore we barushinze n’ibindi.
Ati
“Ntekereza ko bitewe n’imiterere y’akazi mu Rwanda, ibikavamo, ibishorwamo.
Kugirango ukomeze gukora ni uko uba ufite aho ukura. Abantu bakunda umuziki,
twese twawukuriyemo, ariko uruganda rw’umuziki ruracyiyubaka, kugirango uruganda
ruhaze buri wese ntibyoroshye, ari nayo mpamvu ubona abahanzi bakuru bagerageza
gukora n’ibindi bikorwa.”
Humble
yagiriye inama abahanzi bakiri bato yo kugerageza gushora imari no mu bindi
bikorwa bibabyarira inyungu, ariko kandi bagashyira imbaraga mu gukora cyane.
Anumvikanisha ko iyo muhanzi mukuru agiye, asiga icyuho mu muziki.
Imibereho y’ibyamamare ntivugwaho rumwe
Inkuru
zikunze kugibwaho Impaka ni iz'imibereho y'ibyamamare, byumwihariko iby'ino
usanga bivugwa ko bibaho ubuzima butari ubw'ukuri.
Bifashishije imbuga nkoranyambaga no mu biganiro n’itangazamakuru, bagaragaza cyangwa se bumvikanisha ko bahiriwe n’ubuzima. Ariko inyuma y’amarido, ababazi bagaragaza ko bitandukanye kure n’ibyo bareka abafana babo.
Hari umwe
mu bahanzi uherutse kwishyuzwa ideni ry’amafaranga Miliyoni 1 Frw arayabura,
bigera ubwo hifashishwa inkiko aratsindwa, yemera kwishyura.
Umunyamategeko
yifashishije inzego zinyuranye, yashakishije amakuru asanga nta mutungo n’umwe
wanditse kuri uwo muhanzi, ndetse no kuri konti ya telefoni nta kintu kiriho.
Yahuye
n’iki kibazo mu gihe yari amaze igihe yamamariza sosiyete zikomeye z’ubucuruzi,
ndetse agaragara ku byapa binyuranye mu Mujyi wa Kigali.
Hari undi
muhanzi wasinye amasezerano muri Label, asaba ‘Manager’ we kumukodeshereza inzu, kumugurira
imyenda n’ibindi.
Kuri Akayezu Jean De Dieu ‘abahanzi bacu ntabwo babaho ubuzima bw’ukuri’. Ati “Kubona umuhanzi ari kugenda mu modoka, kuba aba ahantu heza, biriya bintu hari ibindi bintu byinshi cyane biba bifatiyeho kugirango tubibone inyuma.”
Akomeza ati
“Ashobora kuba yambaye neza ariko imyenda yambaye ari iyo yakodesheje, ari mu
modoka ariko ari iyo yatiye, ashobora kuba aba mu nzu ariko atayishyura mu
mafaranga ye… Ntabwo umuziki wacu uratunga abahanzi mu buryo bwa nyabwo.”
Aha niho
ashingira avuga ko bamwe mu bahanzi bahitamo kuva mu ‘gatwiko katinjiza’ akajya
mu mahanga gushakisha ubuzima, bikarenga kuririmba.
Bamwe bahuriza ku kugaragaza ko iki ari ikibazo gikomeye, kuko inzego zibishinzwe zikwiye guhuza imbaraga, hakubakwa uruganda rubereye buri wese, aho umuhanzi atunzwe n’ibyo akora.
'Noopja' yavuze abari mu myidagaduro bakwiye kurebera hamwe impamvu bamwe mu bahanzi batagaruka iyo bagiye gutaramira hanze
Yverry yatangaje ko cyaba ari igikombo gikomeye ku gihugu agumye muri Canada
Humble Jizzo yavuze ko umuziki w'u Rwanda utaragera ku rwego rushobora gutunga umuhanzi 'neza', kandi ko gutangirira hanze y'igihugu umuziki atari ikintu cyoroshye
Uwitonze Dieudonne ari mu babyinnyi b'itorero Inganzo Ngari bagumye muri Amerika nyuma yo gutaramiramo
Ubwo yari ku kibuga cy'indege, Yverry yavuze ko azamara ukwezi kumwe muri Canada
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA YVERRY MBERE Y'UKO YEREKEZA MURI CANADA
TANGA IGITECYEREZO