Light of Christ Group yateguye igitaramo cy'ivugabutumwa gitangira umwaka mushya wa 2023 kizaba tariki ya 15 Mutarama 2023, kikabera kuri EPR-Remera kikazatangira saa munani. Ni igitaramo cyiswe, “Be the light worship Explosion”, kikaba gifite intego yo guhinduka umucyo wa Kristo binyuze mu kuramya no guhimbaza Imana.
Light of Christ group, itsinda rya gikristo ryateguye igitaramo cy' ivugabutumwa cyiswe " Be the light worship Explosion"
Light of Christ group ni itsinda rya gikristo ririmo abaririmbyi bava mu matorero atandukanye, rikaba rimaze imyaka itanu ritegura igiterane “Be the light worship explosion”.
Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Umuyobozi wungirije wa Light of Christ Group, Tuyizere Emmy Smith, yatangaje ko “Be the light worship explosion” ari umwanya mwiza wo gusuzuma niba imirimo yawe n'ibikorwa byawe ari umucyo mu bandi.
Ati: “Intego nyamukuru ni uguhindurira abantu gusa na Kristo ariko bivuye mu bikorwa byacu bya buri munsi, kuba umucyo aho tuba, aho dukorera, aho twiga n'ahandi, twifuza kwamamaza ko abantu badakwiye kubaho kubwabo ahubwo babereyeho Kristo, ibyo bakora, ibyo bavuga bibe bitanga ubuzima mu bandi akaba ariwo mucyo tuvuga”.
Abagize itsinda Light of Christ, itsinda ribarizwa muri EPR - Remera
Yongeyeho ko muri iki gitaramo hazabaho n’umwanya urambuye wo kuririmba, ariko no kumva ijambo ry'Imana dore ko True promises, Injili Bora choir, Believers Worship Team, Schadrack Niyonzima bazafatanya na Light of Christ group mu gihe Umuvugabutumwa muri iki gitaramo azaba ari Rev. Dr Antoine RUTAYISIRE. Insanganyamatsiko y’iki gitaramo ngarukamwaka iboneka muri Matayo 5:14 igira iti: “Muri umucyo w’isi. Umudugudu wubatswe ku mpinga y’umusozi ntubasha kwihisha.”
TANGA IGITECYEREZO