Igitaramo cya Kigali Night kiri mu byari bitegerejwe na benshi bisoza umwaka cyaraye kibaye kinitabirwa na benshi biganjemo abakunzi b’injyana gakondo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Ukuboza 2022 muri
Hoteli Onomo habereye igitaramo gikomeye kitabiriwe n’abasilimu bari babucyereye ku bwinshi.
Saa 20:00 ni bwo igitaramo cyari gitangiye
kiyobowe n’abanyarwenya bazwi bo mu itsinda rya Zuby Comedy.
Aba basore bagiye banyuzamo bakanashyiramo
ubuhanga bwabo mu rwenya bigatuma abantu barushaho kwizihirwa.
Umuhanzi Kaayi uri mu bari kuzamuka neza ni we
wabanje ku rubyiniro aririmbira abantu indirimbo ze zitandukanye by’umwihariko
iyitwa Pali yasubiyemo ubugira kabiri.
Mu masaha ashyira saa 21:00 Ruti Joel witegura
gushyira hanze Album nshya wanayisogongejeho abitabiye, nibwo yageze ku rubyiniro.
Uyu musore wahisemo kuvanga gakondo nyarwanda
n'aho isi igeze kandi benshi babikunda, yizihiye abantu mu buryo bukomeye, bikaba byashimangirwaga n’amashyi y'urufaya yagendaga ahabwa mu bihe bitandukanye.
Massamba ni we wari umuhanzi mukuru muri iki
gitaramo. Ubwo yageraga ku rubyiniro mu masaha arengaho gato saa 22:00, ibintu
byahinduye isura.
Abantu bahise bahaguruka baragacinya dore ko umuziki
w’uyu mugabo wamaze kuba ubukombe mu mitwe y’abantu b’ingeri zose yaba abato n’abakuru
bakunda uko aririmba n’ubuhanga agira mu gutondecyeranya amagambo.
Ubwo yari ku rubyiniro yakiriye Marina Deborah n’umukunzi we Yvan Muziki. Aba nabo barushijeho gutuma abitabiriye iki gitaramo bizihirwa cyane.
"Kigali Night" ni igitaramo kitabiriwe n'abiganjemo abanyarwanda baba mu mahanga baje gusoreza umwaka mu Rwanda.
Umuhanzi Kaayi uri mu batanga icyizere unafite indirimbo ikunzwe yitwa Pali ni we wabimburiye abandi ku rubyiniro
Zuby Comedy ni bo bayoboye igitaramo cya Kigali Night berekana ko bashoboye, ndetse ko hamwe nabo nta rungu
Umuhanzi Victor Rukotana yatunguranye muri iki gitaramo
Ruti yerekanye ubuhanga bukomeye anagaragarizwa urukundo
Ruti Joel yasogongeje abantu kuri Album nshya
Yvan Muziki na Marina bari mu bahanzi batunguranye baranishimirwa bikomeyeAkamwenyu kari kose kuri buri umwe
Masamba yakiriye abarimo Yva Muziki bamufasha gutaramira abitabiye Kigali Night
Gakondo yabaye ubukombe irandaranda no mu bato batari gito
Uko Masamba yaririmbaga niko abantu banyuzagamo bakagacinya
Masamba yongeye kwerekana ko gakondo y'u Rwanda ari umuzi w'umuziki
David Bayingana n'inshuti ni bamwe mu bari bitabiriye
Abantu bari bitabiriye ku bwinshiNi kimwe mu bitaramo byari bitegerejwe mu mpera z'uyu mwaka wa 2022Uyu yafataga agafoto k'urwibutsoIbihe byiza byo muri Kigali Night buri umwe yifuzaga kubisigarana mu buryo bw'amashusho n'amafoto y'abo bari basohokanye
MASAMBA YATANZE IBYISHIMO MU GITARAMO 'KIGALI NIGHT RWANDA'
RUTI JOEL YARIRIMBYE NYINSHI MU NDIRIMBO ZIZUMVIKANA KURI ALBUM YE
ZUBY COMEDY BATEMBAGAJE ABANTU MURI IKI GITARAMO CY'UMUZIKI
KANDA HANO UREBE AMAFOTO MENSHI
AMAFOTO: Sangwa Julien
VIDEO: Bachir Nyatera
TANGA IGITECYEREZO