Uwari umukunzi w’umuhanzi Yvan Buravan, Chiffa Marty yafunguye urubuga rwa Youtube agiye gutangira kunyuzaho inkuru y’urukundo rwabo azanasangirizaho abandi uburyo bwo kunyura mu bihe bikomeye.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram akurikirwaho na
benshi, yagize ati: ”Muraho benshi muri mwe mwakomeje kumbaza byinshi kuri njye
na Van [Yvan Buravan]. Rero nashakaga kubabwira ko nafunguye Youtube Channel
aho muzakura ibisubizo ku bibazo byanyu. Ndabakunda.”
Yongeraho ati: ”Nzabasangiza inkuru y’urukundo rwanjye na Van
nafashe abandi bari kunyura mu bihe bitoroshye nk’ibyanjye, rero mugende mukore
‘Subscribe’ kuri Youtube Channel yanjye [Chiffa Marty].
Yavuze ko abantu bakwiriye kwitegura ibyo amatwi yabo atigeze
yumva ku nkuru y'akataraboneka y’urukundo rwabo ati: ”Mwibuke mubwire n'abandi
batangire gukurikira Chiffa Marty kuri Youtube, ubundi mbagezeho inkuru y’urukundo
rwanjye.”
Benshi bashimye iki gitecyerezo kitezweho kuzerekana
amashusho y’ibihe byiza Chiffa yagiranye na Yvan akiriho batemberana
banafatanya mu bundi buryo nk’inyoni ebyiri zari mu rukundo. Bamurase
ubutwari n’ubwiza kandi bamubwira ko bamushyigikiye.
Chiffa Marty akaba atarigeze amenyekana mbere ubwo Yvan
Buravan yari akiriho, ariko ubwo yitabaga Imana ni we wari utwaye ifoto y’uyu
muhanzi mu kumuherekeza ndetse inshuti za Buravan zirimo Uncle Austin ni zo
zamenyesheje isi ko yari afite umukunzi.
Uyu mukobwa yaje guhita amenywa na benshi ndetse
abamukurikirana ku mbuga nkoranyambaga bariyongera buri munsi. Agenda ahishura ibintu
bicye bicye birimo ko bari bamaranye igihe kandi bitegura kubana.
Yavuze ko bitamworoheye kuko buri gihe uko atangiye kwifata amashusho ngo asangize abakunzi ba Yvan Buravan urukundo bakundanaga, ahita atangira kurira.
Nubwo bimeze gutyo yavuze ko arimo kugerageza kandi agomba kubikora ku bwe, ku bw’abakunzi
ba Yvan Buravan n’abandi bari kunyura mu bihe bikomeye birimo no kubura abo
bakunda.
Kanda Hano utangire gukurikira Chiffa Marty kuri Youtube
Uwari umukunzi wa Yvan Buravan, Chiffa Marty
Chiffa yatangaje ko agiye gutangira gushyira hanze inkuru y'urukundo rwe na Yvan Buravan no gufasha abari mu bihe nk'ibye
Ntawari uzi ko iby'ubuzima bw'urukundo rwa Buravani mbere y'uko yitaba Imana. Ubu Chiffa yatangaje ko binyuze kuri Youtube azabamara benshi amatsiko nubwo bitamworoheye kwifata amashusho
TANGA IGITECYEREZO