Kigali

NKORE IKI: Inshuti yanjye isigaye irarana n'ababyeyi banjye nyuma yo kuza kuba mu rugo

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:23/01/2025 11:44
0


Umukobwa w’imyaka 21, abinyujije ku rukuta rwa Reddit yagaragaje ko inshuti ye y’imyaka 19 irarana n'ababyeyi we nyuma yo kuza kuba iwabo.



Uyu mukobwa yavuze ko yahuriye na ‘Jackie’ ku mbuga nkoranyambaga mu gihe cya guma mu rugo ya COVID-19, ubwo we yari afite imyaka 18 naho Jackie afite 16. Nyuma yo gusabana, inshuti ye yaje kwinjira mu buzima bw’ababyeyi be ubwo batangazaga ko bafunguye umubano wabo.

Yagize ati: "Ababyeyi banjye barampamagaye hamwe n’abavandimwe banjye babiri bakiri bato, batubwira ko bafite undi muntu bashaka ko tumenyana nawe mu rwego rwo kwagura n'umuryango. Natunguwe no kubona ko uwo muntu ari Jackie."

Ababyeyi b’uyu mukobwa bavuze ko bakoze ibyo kubera “umubano ukomeye wihariye” bafitanye na Jackie, ariko umukobwa avuga ko kubyakira byamugoye nk'uko tubikesha Daily Mail.

Abasomyi ba Reddit batunguwe n’iyi nkuru, basaba uyu mukobwa kuva mu rugo rw’ababyeyi be, abandi bavuga ko atari byiza kubyitwaramo gutyo. Hari uwagize ati: “Ababyeyi bawe ni abanyamahane. Nibafungure umubano wabo, ariko bareke kujya mu nshuti zawe.”

Uyu mukobwa yavuze ko adashobora kuva iwabo kubera ko ababyeyi be ari bo bamutangira ishuri. Gusa, yemeje ko byamubabaje cyane ubwo yumvaga Jackie aryamanye nabo mu cyumba cy’ababyeyi be. Kuri ubu, uyu mukobwa yamaze kwimukira kwa sekuru na nyirakuru ngo abashe gusubira mu buzima busanzwe.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND