Kigali

Nana wo muri City Maid yatomoye umukunzi we bagiye kumara igihe babana batararushinga-AMAFOTO

Yanditswe na: Umukundwa Josue
Taliki:19/12/2022 9:56
1


Uwamwezi Nadège wamamaye nka Nana muri Cinema nyarwanda by'umwihariko iyitwa "City Maid" agiye kumara imyaka ibiri mu gihugu cy’u Bubiligi, aho byavugwaga ko yagiye mu mushinga wo gutegura ubukwe, ubu imyiteguro yabwo ikaba igiterejwe.



Abinyujije kuri konti ye ya Instagram muri iki cyumweru, Nana yongeye kwerekana urwo yakunze Damas bamaze igihe babana mu Bubiligi nk’uko amakuru aturuka mu nshuti za hafi z’uyu mukobwa abihamya.

Mu myambaro isa y'ibara ry'umweru, Nana yateye imitoma umukunzi we Damas akoresheje utumenyetso tw'imitima. Nana yari aherutse kumubwira ko atuma ubuzima bwe bukomeza kumuryohera cyane.

Kujya i Burayi ni urugendo Nana yagize ibanga mu mwaka urenga, ruza kumenyekana ari uko agezeyo. Yabanje guhisha iby’urukundo rwe kugeza ubwo amarangamutima akomeje kugenda amutamaza akaza kwerekana umusore yihebeye.

Nana muri uru rugendo rwose yerekanye impeta yambitswe na Damas hakomeza kuvugwa ubukwe, ari na ko Damas akomeza kugenda ahaza ibyiyumviro bye ubwo yamuguriraga imodoka.

Nadege Uwamwezi ni umwe mu bakinnyi ba filime bazwi cyane muri filimi zo kuri televiziyo mu Rwanda. Azwi cyane ku izina 'Nana' mu biganiro bya Televiziyo, akaba yaratumbagirijwe ubwamamare na filime y'uruhererekane yitwa City Maid akinamo yitwa Nana.

Usibye gukina filime, ni n'umuririmbyi akaba n'umunyamideri. Yavutse mu 1993, avukira mu Rwanda. Mu gukomeza gushaka ubuzima, yafunguye butike yitwa 'Nana Fashion Shop' yitiriye izina rye muri cinema.


Nana yigeze kuvugwa mu rukundo na Nyakwigendera Kizito Mihigo, ariko nyuma yaje kubihakana, avuga ko bari inshuti gusa


Umwaka urirenze bahamije urwabo


Nana ntagisiba kwerekana amarangamutima ye


Baritegura gukora ubukwe






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Assia uwimana2 years ago
    Imana ikubakire



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND