Icyamamare cy’umunyamideli n’umukinnyi wa filime z’urukozasoni, Courtney Clenney, ushijwa kwica umukunzi we muri Mata 2022, byatangajwe ko yari amaze kwinjiza arenga miliyari 3 Frw mu gihe cy’imyaka igera kuri 2.
Nk'uko abashinjacyaha
babigaragarije urukiko rwa Leta ya Miami, ni uko binyuze ku rubuga rwa Onlyfans
rucururizwaho ibyiganjemo filime z’urukozasoni, umunyamideli Courtney Clenney yinjije miliyari
1.8Frw mu mwaka wa 2021 naho mu 2020 yinjiza akabakaba miliyari 1Frw.
Kugeza mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2021, uyu mukobwa yinjije miliyoni 327Frw nubwo amaze amezi atari macye atawe muri yombi.
Umushinjacyaha yagaragaje ko ubu butunzi bukwiye gutuma
atemererwa kujya hanze habe na gato kuko yaburirwa irengero.
Yagaragaje kandi ko Clenney w’imyaka 26 yahise aha miliyari 1.18Frw byihuse se agamije
guhisha ibimenyetso no kudindiza iperereza kuko umuntu uciriritse kuba
yarekurwa by’agateganyo bitandukanye n'uwifite.
Hanashyizwe
hanze amafoto y’uyu mukobwa wemeye ko yateye icyuma umukunzi we Obumseli w'imyaka 27, ari
kwirengera kuko yahoraga amuhohotera, yuzuye amaraso.
Polisi ya Miami nayo
yatangaje ko uko biri kose hagendewe ku butumwa aba bombi bakomezaga
bohererezanya, uyu mukobwa yahoraga ashyira mu byago urukundo rwe n’uyu musore.
Yemaine Briceno umwe mu
ba Polisi yagize ati:”Nasanze Christian yarahoraga agerageza koroshya ibibazo
ngo arebe ko bagumana tugendeye ku butumwa aba bombi bohererezanyaga uyu mukobwa
yahoraga amubabaza ndetse akanamurakarira cyane kandi ari we uri mu makosa.”
Ibi byose bituma ibyo
kuba Courtney avuga ko yateye icyuma umukunzi we yirinda, ari ikinyoma cyambaye
ubusa kuko ari we wari ikibazo mu mubano wabo ndetse ibyo kuba yaburana ari
hanze bikaba impfabusa.
Gusa haracyari abandi
batangabuhamya n’ubusesenguzi bw’amashusho yafashwe ku munsi bashwanaga, Courtney agatera icyuma umukunzi we n’ibindi byabanje mu mubano wabo.
Courtney na Christian wari umukunzi we
Amwe mu mafoto y'ahabereye icyaha
TANGA IGITECYEREZO