Kuri uyu Mbere tariki 14 Ugushyingo 2022 mu Karere ka Rubavu kimwe n’ahandi mu gihugu, hatangijwe urugerero rudaciye ingando rw’abana barangije amashuri yisumbuye. Aba bana basabwe gukunda igihugu no kwimakaza umuco wo kwigira no gukura cyane.
Mu murenge wa Mudende ho
mu Karere ka Rubavu niho hatangijwe urugerero rudaciye ingando, ruzitabirwa n'Itorero ry'inkomezabigwi rikazakora
ibikorwa bitandukanye birimo kubaka imirima y'igikoni, ubwiherero, no gutanga
ibyangombwa by'ubutaka ku baturage mu gihe cy'amezi agera kuri atatu.
Urugerero rudaciye
ingando rwatangirijwe mu Murenge wa Mudende, ruzitabirwa n'urubyiruko rw'abanyeshuri barenga 80 aho bazagaragaza umusanzu wabo mu mibereho myiza
y'abaturage bagira n'uruhare mu cyerekezo cy'iguhugu 2050. Hirya no hino
mu tugari, hazubakwa amazu y'abatishoboye n'imirima y'igikoni, ubwiherero,
hanatangwe ibyangombwa by'ubutaka 5176.
Uyu muhango wabanjirijwe n'igikorwa cyo kwikorera itaka ryo kubakira abatishoboye mu Murenge wa Mudende
Mutimutuje Jeanne
uhagarariye uru rubyiruko avuga ko biteguye kandi bafite ubushake bwo gukorera igihugu binyuze mu rugerero rudaciye ingando, avuga kandi ko hari na bimwe mu
bikorwa bari basanzwe bakora, bityo bakaba bizeye ko umusaruro wabyo
uziyongera.
Yagize ati: “Ibikorwa
tugiye gukora tuzabikorana umurava, twari dusanzwe twubakira imiryango itishoye
ubwiherero n'uturima tw’igikoni buri wa Gatatu, turizera ko bizanadufasha kwesa imihigo mu murenge wacu".
Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Bwana Kambogo Ildelphonse watangije uru rugerero ku mugaragaro, yashimiye uru rubyiruko n'inzego z'ibanze bafatanya buri munsi mu bikorwa by'ubukangurambaga kuri gahunda zitandukanye za Leta, ababwira ko kwitangira u Rwanda ku rugerero ari iteme rihuza ibya kera n'ibyubu hagamijwe kubaka ubumwe, kwigira n'ubudaheranwa mu banyarwanda.
Yavuze kandi ko ibikorwa bitangiye ari ingenzi mu kuzamura imibereho n'iterambere ry'abaturage. Yagize ati: "Ibikorwa by'urugerero mwahize bizakomeza kunganira gahunda za Leta zisanzweho, zituganisha mu cyerekezo cyo kubaka igihugu twifuza. Mukorane imbaraga natwe tuzababa hafi kandi ntacyo muzabura".
Umuyobozi w’Akarere ka
Rubavu yasobanuriye uru rubyiruko amateka yaranze u Rwanda, arwibutsa gukorana
ubutware birinda amacakubiri ayo ariyo yose, bashyira hamwe kugira ngo bazabashe
kugira icyo bageraho.
Ibikorwa bizakorwa mu Mirenge yose y'akarere, bizitabirwa n'uru rubyiruko rw'abanyeshuri basoje amashuri yisumbuye. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka aragira iti: “Duhamye umuco w'ubutore twimakaza ubumwe n'ubudaheranwa".
Abasore n'inkumi bahawe impanuro zikomeye n'umuyobozi w'Akarere ka Rubavu Bwana Kambogo Ildephonse.
TANGA IGITECYEREZO