Umuhanzi Bruce Melodie yagaragaje ko afite icyizere ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame, azashyira ku murongo ibibazo biri muri Afrika y’u Burasirazuba.
Hashize iminsi amaso y’abatuye akarere k’Afurika y’i
Burasirazuba ndetse n’ahandi ku isi, yerekeje mu Burengerazuba bwa Repubulika
iharanira Demokarasi ya Congo bitewe n’intambara ya M23 n’igisirikare cya
Congo.
Ni intambara Guverinoma ya Congo ishinja u Rwanda ko ari rwo
rufasha uyu mutwe wa M23, gusa u Rwanda narwo rukaba rudasiba guhakana ibi,
ari byo bikomeza gukurura umwuka mubi hagati y’ibihugu bitandukanye.
Umuhanzi Bruce Melodie akoresheje imbuga nkoranyambaga ze,
yagaragaje ko afite icyizere ko Perezida wa Repubulika Paul Kagame azabasha
kugarura amahoro ndetse n’umutuzo muri aka karere.
Ni ubutumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram ye, aho yabuherekesheje
ifoto y’umukuru w’igihugu, mu gihe impande iki kibazo kireba nazo zikomeje
gushaka umuti wacyo. Ati: "Dufite icyizere ko Umugaba w'Ikirenga Paul Kagame azazana amahoro n'umutuzo muri aka Karere".
Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi b'ibyamamare mu Rwanda no mu Karere, dore ko afite indirimbo zitari nke zakunzwe ku rwego mpuzamahanga, ndetse akaba yarahawe ibihembo bitandukanye birimo Trace Awards, PGGSS n'ibindi.
Perezida Kagame ashimirwa uko yitwara mu gukemura ibibazo
Bruce Melodie afitiye icyizere Perezida Paul Kagame
Bruce Melodie avuga ko afitiye icyizere cyinshi Perezida Kagame
TANGA IGITECYEREZO