RURA
Kigali

Gasabo: Yafatanywe ibihumbi 47Frw y’amiganano yari agiye gukwirakwiza mu baturage

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:15/02/2025 11:08
0


Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage bo mu Karere ka Gasabo, yafatanye umusore w’imyaka 30 y’amavuko, amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 47 y’amiganano.



Nk'uko byatangajwe na polisi y’u Rwanda, uyu musore yafashwe mu ijoro ryo ku wa Kane tariki ya 13 Gashyantare, ahagana saa tanu z’ijoro, mu mudugudu wa Gatagara, akagari ka Gasanze mu murenge wa Nduba.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Wellars Gahonzire yavuze ko uyu musore yafashwe agerageza kwishyura amwe muri ayo mafaranga y’amiganano.

Yagize ati: “Uyu musore yagiye guhahira kuri umwe mu bacuruzi bo mu isanteri ya Gatagara, agiye kwishyura azamura inoti nyinshi, hanyuma akuramo inote imwe ya 5000Frw ngo yishyure, umucuruzi niko kuyitegereza, agenzuye asanga ni inyiganano niko guhita atanga amakuru, arafatwa.”

Akomeza agira ati: “Uyu musore amaze gufatwa Polisi yamusanganye inoti enye z’ibihumbi bitanu, inoti umunani z’ibihumbi bibiri n’inoti 11 z’igihumbi, yose hamwe angana n’ibihumbi 47 Frw, yirinze kugaragaza inkomoko yayo.”

CIP Gahonzire yashimiye umucuruzi wagize ubushishozi kandi akihutira gutanga amakuru yatumye uyu musore afatanwa aya mafaranga y’amiganano atarayakwirakwiza mu baturage.

Yaboneyeho gushishikariza n’abandi bacuruza, bavunja cyangwa bafite aho bahurira no kwakira amafaranga aturutse ahantu hatandukanye, ko mbere y’uko bayabika bajya babanza kuyagenzura ko yujuje ubuziranenge; babona afite ikibazo bakihutira gutanga amakuru.”

CIP Gahonzire kandi yaburiye abagifite iyi ngeso yo kwigana amafaranga no kuyakwirakwiza ko bibaye byiza babicikaho bagahagurukira gukora ibyemewe kuko bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera.

Uwafashwe n’amafaranga y’amiganano yafatanywe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Nduba kugira ngo hakomeze iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 269 ivuga ko; Umuntu wese uhamijwe n’urukiko ku bw’uburiganya kwigana, guhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, kuzana cyangwa gukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 5 ariko kitarenze imyaka 7.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND